Umuhanzi Social Mula umwe mu bari kuzamuka neza mu muziki nyarwanda, yatangaje ko umuhaye Miliyari imwe y’amafaranga y’amanyarwanda, icyo yakora mu buryo bwihuse ngo ari ukubakamo inzu itunganya umuziki (studio) ihenze cyane, hanyuma Bibiliya igahora iruhande rwe.
Mu kiganiro na Ten to night, Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula wamamaye mu ndirimbo ‘Abanyakigali’, ‘Umuturanyi’, ‘Ku Ndunduro’ n’izindi yabajijwe icyo yakora aramutse agize amahirwe akabona Miliyari y’amanyarwanda (1.000.000.000Frw) atayivunikiye, agasa nk’uyitoraguye, uyu muhanzi mu gusubiza iki kibazo, yavuze ko yakoramo ikintu cyamwinjiriza kikagirira akamaro na Leta n’abanyarwanda batari bacye. Yagize ati:
"Eeeeeh ko yaba ari menshi cyane, (…) Ikintu cy’ingenzi nakora, umuziki wanjye nawuteza imbere mu buryo budasanzwe. Mu bikoresho bitabura harimo studio kandi iri kuri standard (igezweho)." Abajijwe ikindi kintu kitabura hafi ye, yagize ati “Ni Bibiliya”.
Umuhanzi Social Mula yifuza cyane kubaka studio ihenze aramutse abonye amafaranga menshi
Nyuma yo kuvuga ko Bibiliya yamuba hafi, Social Mula yabajijwe niba ubusanzwe nta Bibiliya agira, atangaza ko ayifite ahubwo ko iyo studio aramutse ayubatse, Bibiliya yajya ihora iruhande rwe nkuko bari bamubajije ikintu kindi cyahora hafi ye cyane. Nubwo ibyo byari mu buryo bwo kwifuza, Social Mula yavuze ko hamwe n’Imana no gukora cyane, ashobora kubona byinshi byiza bitari ukwifuza gusa, akaba yagera kuri izo ndoto ze.
REBA HANO 'KU NDUNDURO' YA SOCIAL MULA
TANGA IGITECYEREZO