RFL
Kigali

Snoop Dogg yishimiye we ubwe ubwo yahabwaga inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/11/2018 8:02
0


“Ndashaka gushimira njyewe kubwo kugirira ikizere njyewe” (I want to thank me for believing in me) ni amwe mu magambo yavuze ubwo yafataga ijambo ngo agire icyo avuga nyuma yo guhabwa inyenyeri ye mu banyabigwi batazibagirana mu ruhando rw’imyidagaduro ku isi.



Mu gihe bimenyerewe ko umuntu ugeze ku kintu runaka gikomeye mu buzima ashimira bamwe mu bantu bamufashije ubwo yari ku rugendo, Snoop Dogg we yasanze atakwibagirwa kwishimira we ubwe igihe yahabwaga inyenyeri, urwibutso rutazima muri Hollywood Walk of Fame.

Related image

Jimmy Kimmel, Quincy Jones na Dr Dre ni bamwe mu bafashe ijambo mu muhango wo guha inyenyeri Snoop Dogg

Ni umuhango wari witabiriwe n’abo mu muryango wa Snoop Dogg, Dr. Dre, Jimmy Kimmel n’abandi batandukanye. Guhabwa inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame ni ikimenyetso kidasibangana umuntu ahabwa kubera ibikorwa by’indashyikirwa yagezeho mu bijyanye n’imyidagaduro, Snoop Dogg akaba yahawe iyi nyenyeri nk’umunyamuziki. Yabanje gushimira abo bakoranye batandukanye, ababyeyi be n’umugore we hanyuma asoza yishimira we ubwe.

Related image

Snoop Dogg n'umugore we bakundanye guhera mu mashuri yisumbuye, ubu bamaze imyaka 21 ari umugore n'umugabo

Yagize ati “Ndashaka gushimira njyewe kuba nariyizeye, kuba narakoresheje ingufu zanjye zose sincike integer. Ndashaka gushimira njyewe kubwo guhora ngira icyo ntanga kurusha ibyo nsaba…”. Nyuma y’iri jambo, nibwo hahise herekanwa ku mugaragaro inyenyeri ya Snoop Dogg nk’ishimwe ry’ibihe byose azajya yibukirwaho ku ruhare yagize mu muziki. 

Image result for snoop dogg star on walk of fame

Mu ijambo yafashe, Snoop ntiyibagiwe kwishimira

Image result for snoop dogg star on walk of fame

Pharell Williams nawe yari ahari

Image result for snoop dogg star on walk of fame

Babiri mu bana ba Snoop Dogg bari bahari

Kanda hano urebe uko uyu muhango wose wagenze:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND