RFL
Kigali

Skizzy wakubiswe akagirwa intere yadusobanuriye ahakomotse intonganya zamuviriyemo gukomeretswa bikomeye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/07/2018 13:26
14


Rurangwa Gaston cyangwa se Mr Skizzy nk'uko benshi bamumenye nk'umuhanzi ukomeye wo mu itsinda rya KGB, uyu musore ubusanzwe usa nutagikora muzika ahubwo ubu wihebeye umwuga w'itangazamakuru cyane ko ari gukora kuri City Radio, yaraye akubiswe agirwa intere bimuviramo ibikomere bikomeye.



Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Skizzy umwe mu bashinze itsinda rya KGB yakubiswe mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018 ahagana mu ma saa kumi n'imwe za mu gitondo. Uyu muhanzi akaba n'umunyamakuru yabwiye Inyarwanda.com ko yakubiswe n'umwe mu bantu bari kumwe nyuma y'uko bari batangiye intonganya bapfa kuba hari uwari wibukije uyu muhanzi iby'urupfu rwa Hirwa Henry umwe mu bahanzi babarizwaga mu itsinda rya KGB umaze igihe yaritabye Imana.

Skizzy avuga ko yakomerekejwe bikomeye ku mutwe, hejuru gato y'ijisho ndetse no ku gutwi aho yakubitaguwe icupa inshuro eshatu ari naryo ryamukomerekeje agahita ajyanwa kwa muganga. Icyakora ubwo twandikaga iyi nkuru Skizzy yari yamaze gusohoka mu bitaro nyuma yo kumudoda ahantu yari yakomeretse bikomeye, cyane cyane hejuru y'ijisho ndetse no ku gutwi. Skizzy aganira na Inyarwanda.com yagize ati:

Urumva twavuye mu bukwe nijoro dukomerezaho tujya kwinegura, bugiye gucya twigira inama yo kujya koga ahantu hari piscine nziza, ubwo twaganiraga ku byo kujya koga hari umwe mu bo twari kumwe wahise ambwira ngo ninjya mu mazi ndapfa nka mugenzi wanjye Henry waguye mu mazi. Aha nahise mubwira ko ampemukiye kuzana iki kiganiro cya Henry cyane ko ntaho yari ahuriye natwe ndetse n'ibyo twaganiraga.

SkizzySkizzy yakubiswe icupa inshuro eshatu mu mutwe riramukomeretsa bikomeye

Skizzy yakomeje abwira umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko nyuma y'ibi hakomeje kubaho guterana amagambo icyakora we akaba yari atewe agahinda n'ukuntu uyu bari kumwe yari yinjije Nyakwigendera Hirwa Henry mu kiganiro cyabo. Muri uku guterana amagambo ngo nibwo Skizzy yagiye kumva yumva akubiswe ikintu mu mutwe ataramenya neza ibiri kuba yumva akubiswe ikindi ku jisho ndetse n'ikindi ku gutwi. Yabwiye Inyarwanda ko yahondaguwe icupa inshuro eshatu agatangira kuvirirana bagahita bamujyana kwa muganga aho yakorewe ubutabazi bw'ibanze akitabwaho ndetse kuri ubu akaba yagiye kurwarira mu rugo nubwo yakomeretse cyane.

SkizzyNubwo iyi foto itatinze ku mbuga ze nkoranyambaga Skizzy yagaragazaga uburakari bukomeye ku wamukubise

Mu magambo yashyize ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Skizzy yagaragaje umujinya n'uburakari bugamije kuzihorera afitiye uwamukubise n'ubwo atigeze ashaka kumutangaza, icyakora yahishuriye Inyarwanda ko n'ubwo atamutangaje ariko uwamukubise adasanzwe aba mu bintu bya muzika ahubwo ko ari umuntu usanzwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ntare5 years ago
    Ariko mayibobo zigira inkuru zisekeje kweli.
  • 5 years ago
    ibiyobyabwenge bizarikora
  • mbanenande erneste5 years ago
    ubwose koko izo saha iyo ujya kwiryamira wari kuba iki gusa mugukubitwa kwawe ubifitemo uruhare KBS ihangane uwiyishe ntaririrwa
  • rutagengwa5 years ago
    hhhhhhhhhh, ati urye ndye!!!!!! pole Skizzy gusa nubwo yakoresheje urugero rutari rukenewe ariko ndumva yanakugiraga inama yanga ko wajya mu mazi wagasomye. urye ndye cyokora imbereye indamutso y' umunsi. uragira uti urancinyagurira? bavuga uranshinyagurira
  • mami5 years ago
    Ibi byose mwabikoreshwaga ninzoga. Ibaze nawe kwirirwa mubukwe, kujya kwinigura kugeza mu rukerera nkaho mwatashye kuruhuka ngo kujya koga. Ndakeka nuwo wagukubise ari wowe wamusagariye nkurikije amagambo wanditse wasanga yabikoze yitabara.
  • 5 years ago
    hahahah mayibobo ibaze nawe cyakoza mu rwagabo hakenewe guhindurwa amateko agenga imyadagaduro 4:00 du matin abantu bakiri mumayoga ubwo se bagira akazi? yewe bagukubise nabi iyo bakumena urwo rutwe ujye utaha kare utegure icyumweru gikurikira wa cyohe we
  • remy5 years ago
    birababaje ntimukavuge ngo ninzoga plz ubwo c mwe niba mutazinywa ntabene wanyu mufite bazinywa ubwo c atashye bamugize kuriya wamuvugiraho amagambo never judge any one else skizzy gusa pole ntakundi
  • Mafene5 years ago
    Skizzy agira ikinyabupfura gikeya ahubwo nukujya yitondera abantu, gusa urandaga pe.
  • Rutembesa5 years ago
    Nutitonda skizzy bazanakumena umutwe,gusa urandagaye
  • mugisha5 years ago
    mbega ubu mwaretse inzoga ko mutazishoboye! ubuse police yo ntiri aho hafi ngo iguhanire icyaha cyo gukubitwa no gukomeretswa!ikigaragara niwowe wateje imurwano! cyakora pole kbs!wahaboneye amasomo
  • Guy5 years ago
    Kwihorera sibyiza, Ihangane skizzy
  • Kelly 5 years ago
    Uhhh umuntu afite imvugo nkiyi Akora gute kuri radio???? Birababaj kubona urubyiruko ruriho rwishora mubikorwa bibi babyita kwidagadura. Ikiboneka nuko wiyenje
  • y5 years ago
    agahwa kari kuwundi karahandurika ubwo nuko atari umwe muri mwe bawumennye urumva ibigambo muhurutuye umuntu baramwangiza kuriya mukifata mukavuga ayo magambo birababaj kwr skizzy pole kbx
  • Kankazi5 years ago
    Dore ishyano re!!!Ese radio zikorwaho n'abantu batazi kwandika n'kinyarwanda!!!?????Mbiswa!!!!Umuntu yirirwa mu bukwe,agahitira mu kwinegura,hanyuma akarenzaho piscine?????????????????????????????????????????????????????Mbega ubujiji weeee!!Ubu wasanga bariyongozaga ngo basirimutse!!!!





Inyarwanda BACKGROUND