RFL
Kigali

Siti True Karigombe, umwe mu baraperi barangije ku Nyundo yasohoye indirimbo ‘Muduhe Inzira’ ahuriyemo na Bull Dogg na Mani Martin

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/08/2018 11:35
0


Munyurangabo Steven cyangwa Siti True Karigombe nk’izina ry’ubuhanzi ni umwe mu banyeshuri barangije bwa mbere mu ishuri ry’umuziki ku nyundo. Nyuma yo kwiga rap n’ibyivugo, uyu musore yakoze indirimboi zitandukanye, kuri ubu yasohoye iyitwa ‘Muduhe Inzira’ ahuriyeho na Bull Dogg ndetse na Mani Martin.



Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa kabiri tariki 01/08/2018, yakozwe na Trackslayer ndetse igaruka cyane ku kugaragza ko Hip Hop ari injyana ikunzwe bikomeye. Umushinga w’iyi ndirimbo Siti True yawutekereje cyera ndetse yahoze afite inzozi zo gukorana na Bull Dogg nk’umwe mu baraperi bazwiho ubuhanga kimwe na Mani Martin usanzwe wemerwa na benshi mu kugorora ijwi.

Siti True Karigombe ni umwe mu banyeshuri barangije ku ishuri rya muzika ku Nyundo aho yize ibijyanye no kuvuza ingoma (drums) ndetse na rap y’ibyivugo, dore ko wumvise iyi ndirimbo ye wumva harimo kwivuga. Yari asanzwe afite izindi ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa ‘Kigali Party’, ‘Never Give Up’ z’izindi zitandukanye.

Kanda hano wumve ‘Muduhe Inzira’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND