Atitaye ku mazina akomeye bamwe bamaze kugira, ubunararibonye ndetse no kuba baramutanze mu muziki bakamenyekana cyane mu njyana ya hip hop, umuraperikazi Sister P uri kuzamuka aravuga ko atishimiye na gato bagenzi be b’abakobwa bagize amahirwe yo kuzamukira muri iyi njyana ariko ubu bakaba basigaye bajarajara mu zindi njyana.
Uyu mukobwa w’imyaka 19 watangiriye umuziki we mu mujyi wa Musanze mu inzu y’umuziki ya Top 5 Sai ariko kuri ubu akaba yamaze kwinjira i Kigali aho agiye gukomereza ibikorwa bye avuga ko aje kugaragariza abakunzi ba hip hop nyarwanda ko hari abakobwa bashoboye gukora iyi njyana ko kandi atazahwema guhitura bakuru be yakuze yumva bakora hip hop ariko ubu bakaba batakiyikozwa.
Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, Ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya yise ‘Ingabo ku birindiro’. Sister P yagize ati “ Nayihimbye nkangurira abandi baraperikazi kugaruka ku birindiro, bakibanda ku gukora hip hop nk’uko bitwa abaraperikazi bakareka kwibanda kuri za Afrobeat kandi bazwa nk’abakora hip hop.”
Kanda hano wumve indirimbo 'INGABO KU BIRINDIRO'
Sister P akomeza avuga ko nyuma yo gushyira ahagaragara iyi ndirimbo ubu agiye kurushaho kwigaragaza kuko iyi ayifata nk’intangiriro ye mu muziki nyuma yo kwimukira i Kigali ndetse akanasoza amasomo ye. Ati “ Sister P ni umuraperikazi kandi ukunze injyana akora utarangwa no kujarajara mu njyana, natangiye 2012 ntangirana na Top5 Sai ari naho akibarizwa, kugeza ubu nta kintu navuga ko maze kugeraho kuko byagiye byivanga n’amasomo no gukorera hanze ya Kigali ariko ubu byose byarangiye, navuga ko ubu aribwo ngiye kwigaragaza.”
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO