Mu minsi ishize abanyarwenya bakomeye ku mugabane wa Afurika Siriki na Souke banyuze mu Rwanda aho bari bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Icyo gihe batangaje ko bari kurebera hamwe uko bakorera igitaramo mu Rwanda cyane ko n'ubwo basanzwe bahafite abakunzi benshi ariko bari batarataramira i Kigali.
Kuri ubu rero amakuru meza Inyarwanda.com ifitiye Abanyarwanda by'umwihariko abakunda urwenya, ni uko aba banyarwenya bakomeye ku Isi nzima bagiye kuza gutaramira mu Rwanda mu iserukiramuco ryo gusetsa rya Kigali International Comedy Festival rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro yaryo ya kabiri cyane ko ryatangiye mu mwaka wa 2017. Muri uyu mwaka iri serukiramuco rigiye kumara icyumweru ribera mu bice bitandukanye by'igihugu aho abanyarwenya banyuranye bazajya basusurutsa abakunzi ba Comedy.
REBA HANO AGACE ATO BAKINNYE UBWO ABA AGABO BARI I KIGALI MU MINSI ISHIZE
Iri serukiramuco rizitabirwa na Sirike ndetse na Souke rizatangira tariki 22 rigeze 29 Nyakanga 2018 icyakora aba bagabo bakaba bazagera mu Rwanda hagati ya tariki 25 ndetse na 26 Nyakanga 2018 bagataramira i Kigali tariki 29 Nyakanga 2018 umunsi wahariwe urwenya ruri mu rurimi rw'igifaransa mu gihe tariki 28 Nyakanga 2018 bwo abakunzi b'urwenya ruri mu Cyongereza aribwo bazaryoherwa n'abandi banyarwenya bakomeye barimo numugabo uherutse kwitabira Britain Got Talent witwa Daliso Chaponda.
Abanyarwenya bazitabira iserukiramuco ry'urwenya rya Kigali International Comedy Festival
Amwe mu mazina akomeye azitabira iri serukiramuco ryo gusetsa ni Clapton Kibonke, Divin, Joshua, Michael, Nkusi Arthur, Julius Chita bo mu Rwanda ndetse nabandi barimo Siriki na Souke, kimwe nabandi benshi nk'uko bagaragara ku rutonde tugiye kubaha munsi. N'ubwo iri serukiramuco rizamara iminsi irindwi, ibitaramo bikuru bizabera mu mujyi wa Kigali muri Camp Kigali tariki 28 Nyakanga 2018 na 29 Nyakanga 2018 aha hose kwinjira bikaba ari 10000frw ku muryango mu gihe nyamara uzagura itike mbere azabasha kuyibona kuri 5000frw. Abanyeshuri bo kwinjira bikazaba ari 2000frw.
REBA HANO SIRIKI NA SOUKE BAHAMYA KO BAGIYE KUZA MU GITARAMO CYO GUSETSA I KIGALI
TANGA IGITECYEREZO