RFL
Kigali

Sir Roger Moore wamamaye mu mafilimi nka James Bond yitabye Imana

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/05/2017 17:16
2


Ku myaka 89 y’amavuko umukambwe w’umwongereza Sir Roger Moore wamamaye cyane nka James Bond yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gicurasi 2017 nkuko byemejwe na bamwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera, akaba yaguye mu Busuwisi nyuma y’igihe cyari gishize arwaye kanseri.



Moore yari umukinnyi wa gatatu wagaragaye muri filimi za 007 zizwi cyane ku izina rya ‘James Bond’ uba akina nk’umukinnyi w’imena, aho yakinnye muri 7 zasohotse hagati y’umwaka w’1973 na 1985. Izi filimi zikaba zarakozwe hagendewe ku gitabo cya Ian Fleming.

Résultat de recherche d'images pour "sir roger moore"

Mu bakinnyi bose bakinnye James Bond 007, Roger Moore yafatwaga nk'indashyikirwa(Greatest)

Sir Roger Moore yavukiye ahitwa Stockwell, mu murwa mukuru i London ku wa 14 Ukwakira 1927. Yatangiye kugaragara muri izi filimi za ‘007’ nyuma yaho Sean Connery wari usanzwe ukina nka James Bond mu 1966 atangaje ko atazongera kugaragara muri izi filimi maze Albert Brocolli wari uhagarariye iyi filimi mu 1972 yemerera uyu mugabo kuzakina ariko akabanza akogosha umusatsi akanagabanya ibiro mbere y'uko batangira gukora ibice bishya(episodes) mu 1973.

Résultat de recherche d'images pour "sir roger moore"

Roger Moore yari amaze kugana mu zabukuru

Abana ba Moore bagaragaje ko se apfuye agifitiye urukundo filime ndetse ko mu mwaka we wa nyuma wo kubaho yiyumvagamo urukundo. Bagize abati "Urukundo data yagaragarizwaga buri gihe ubwo yabaga ari imbere y’abantu akina ikinamico cyangwa se inyuma ya camera muri filime, byaramufashaga cyane ndetse bigatuma aba ahuze akora mu mwaka we wa 90 ubwo yagaragaraga bwa nyumamu mwaka wa 2016."

Mu gusoza aba bana bavuze ko mu rwego rwo kubahiriza icyifuzo cya se, bazamushyingura i Monaco.

Src: Independent






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    V
  • queen6 years ago
    Imana imwakire mubayo imuhe iruhuko ridashira





Inyarwanda BACKGROUND