RFL
Kigali

THE VIDEO TALK:Sinshobora gukinisha undi muri videwo, ashobora kubyica kandi nanjye mbishoboye-Nick Dimpoz

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:22/05/2018 17:32
0


Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime hano mu Rwanda Nick Dimpoz avuga ko kuba asanzwe ari umukinnyi wa filime ari iturufu nziza yo kuba nta wundi muntu yashyira mu mashusho y’indirimbo ye kuko uwo yashyiramo yabikora nabi, ibyatumye agaragara mu ndirimbo ye nshya BWIZA BWIRABURA akina nk’umuntu umwe ahashobora gukina abantu 2.



Ndayizeye Emmanuel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Nick Dimpoz mu muziki, Nick muri filime y’uruhererekane ya City maid akinamo, yatangaje ko nyuma yo kwimenyaho ubuhanga bwo gukina filime adashobora kwemerera undi ngo amukinire mu mashusho y’indirimbo ze. Nick Dimpoz ahamya ko kandi agomba no kugaragara cyane mashusho y’indirimbo ye.

REBA HANO 'BWIZA BWIRABURA' YA NICK DIMPOZ

Nyuma yo kugaragara akina imimaro ibiri (doubling) ari umudozi akaba n’udodesha mu ndirimbo ye nshya “Bwiza bwirabura" Nick Dimpoz avuga ko yahisemo kubikora atya kuko nawe ibyo uwo yashyiramo yabikina kandi ari umwe kandi akabikora neza. Aganira na Inyarwanda yagize ati” Sinari gushyiramo undi muntu ngo abyactinge, kuko nsanzwe nkina filime ngomba kubyikorera, ikindi indirimbo ni iyanjye kandi ngomba kugaragaramo cyane, niyo nshyiramo undi muntu yari kubyica, ugasanga wenda ahagaze nabi uko ntabishaka”

Nick Dimpoz yakuye igitekerezo  cy’ishusho yakoresheje ku mashusho acaracara ku mbuga nkoranyambaga

Nick Dimpoz avuga ko igitekerezo cyo kuhagarika umufariso wo kuryamaho (matelas) mu muhanda bikitwa ko umuntu aryamye, agace yashyize mu mashusho y’indirimbo “Bwiza bwirabura”, yagikomoye mu mashusho yacaracaraga ku rubuga rwa Wtasapp y’umusore uhamagarwa n’umukunzi we akamubeshya ko aryamye, we n’inshuti ze zigakoresha guhagarika umufariso mu muhanda amashusho akagaragaza umusore aryamye kandi mu by’ukuri ataryamye.

Ikindi utari uzi kuri videwo Bwiza bwirabura

 Gufata amashusho y’indirimbo Bwiza bwirabura yasubitswe iminsi 3 kubera imvura. Uruhare runini kugira ngo irangire rwagizwe na producer FAYZO. Ingengo y’imari yayigiyeho yagizwe ibanga. 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NICK DIMPOZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND