RFL
Kigali

Sinkunda ko abantu banyita umunyapolitiki-Bobi Wine

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:14/10/2018 16:00
0


Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki ,umudepite mu nteko ishingamategeko ya Uganda Robert Kyaguranyi uzwi nka Bobi Wine avuga ko ijambo umunyapolitiki rifite amateka mabi muri Afurika bityo atifuza kuryitwa.



Bobi wine uri mu ruzinduko mu gihugu cya Kenya aganira n’itangazamakuru yatangaje ko atifuza kwitwa umunyapolitiki ahubwo ashima kwita umuhanzi ,kuko ijambo umunyapolitiki ritumvikana neza mu matwi y’abanyafurika muri rusange.

Bobi wine yagize ati”abanyapolitiki muri Afurika bazwi ho gukora ibikorwa by’ubwicanyi gusa kandi njye siko biri”

Bobi Wine umaze kwamamara mu ruhando rwa politiki ,Kuri ubu bamwe mu bagande bamufata nka mesiya ushobora kubakura munsi y’ubutware bwa perezida Yoweli kaguta Museveni perezida w’iki gihugu.

Bobi Wine ukomeje urugendo rwe mu gihugu cya Kenya yaganiriye kandi n’abagande batuye muri Kenya abasaba inama ku cyakorwa mu bukangurambaga bwe yatangije yise “People Power”,avuga ko bugamije gushyira mu maboko y’abaganda ubutegetsi kuko ari ubwabo.

Bobi Wine nk’umunyamuziki yashyize hanze indirimbo ye ya mbere mu mwaka 1999 .

The standardmedia.co.ke






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND