RFL
Kigali

Sinatorotse kubera imyenda, n'uwatoroka ntiyatorokera muri Uganda - Miss Sandra Teta

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:31/08/2015 10:53
17


Nyuma y’amakuru atandukanye yagiye avugwa kuri Miss Sandra Teta arimo n’ajyanye n’umwenda watumye anafungwa, mu mpera z’iki cyumweru byavugwaga cyane ko yatorokeye muri Uganda kubera imyenda, ariko kugeza ubu ashimangira ko yanagarutse mu Rwanda kandi ibivugwa bikaba nta shingiro bifite.



Tariki 22 Nyakanga 2015, nibwo Miss Sandra Teta yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda azira guha umunyemari Nkusi Godfrey sheki itazimagiwe y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni enye yari amurimo, hanyuma aza gufungurwa tariki 27 Nyakanga 2015 nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi.

Nyuma y’uko afunguwe byagiye bivugwa ko hari n’abandi abereyemo imyenda biyongera kuri uyu mucuruzi Nkusi Godfrey yari atararangiza kwishyura n’ubwo bari bumvikanye. Muri iki cyumweru dusoje, Miss Sandra yagiye mu gihugu cya Uganda maze amakuru atangira guhwihwiswa ko yaba yaragiye atorotse kubera imyenda abereyemo abantu batandukanye barimo uyu Nkusi Godfrey, abanyamideli bamufashije mu birori aheruka gukorera i Nyarutarama ndetse n’abarinda umutekano mu birori (bouncers) bamufashije muri ibyo birori.

Miss Sandra Teta ahamya ko yari yaragiye muri Uganda ariko bikaba ntaho bihuriye no gutoroka kubera imyenda

Miss Sandra Teta ahamya ko yari yaragiye muri Uganda ariko bikaba ntaho bihuriye no gutoroka kubera imyenda

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Miss Sandra Teta yahamije ko atatorotse ndetse ubu akaba yamaze kugera mu mujyi wa Kigali avuye i Kampala aho yari yagiye, muri Uganda akaba yari yagiyeyo mu myiteguro y’ibirori arimo guteganya kuhakorera mu minsi iri imbere. Yashimangiye ko nta mpamvu n’imwe yatuma atoroka, kandi ko n’uwatoroka atatorokera mu gihugu cya Uganda, ngo ajye anakomeza kuvugana n’abo bavuga ko yatorotse.

Eddy Kamoso

Miss Sandra ati: “Njye nta mpamvu n’imwe yatuma ntoroka. Aba bouncers narabishyuye nta mafaranga mbarimo, Nkusi Godfrey nawe namaze kumwishyura. Hanyuma aba models bo nta masezerano twari dufitanye mbere yo gukorana, twari twavuganye ko tuzavugana nyuma y’igitaramo binatewe n’uko cyagombaga kuba cyagenze. Nyuma nabanje kwishyura abari baturutse hanze, abandi nabo nakabaye narabishyuye ariko inkuru yakozwe imparabika yatumye ntakaza contracts nyinshi, gusa si amafaranga menshi yatuma ntoroka, ibihumbi 400 byatuma utoroka? N’iyo zaba ari miliyoni icumi aho gutoroka nakora nkayashaka, kuko gutoroka siko kuyishyura. Gusa mbabazwa no kumva n’abo nishyuye bagenda bavuga ngo mbarimo imyenda…”

teta

Miss Sandra Teta avuga ko ibyo ashyize imbere ubu ari ugukora cyane kandi akaba yizeye ko nta muntu azambura cyane ko nta mwenda w'amafaranga menshi afite, ubu akaba ari mu myiteguro y’ibirori azakorera muri Uganda bizaba bimeze nk’ibyo aheruka gukorera mu Rwanda by’abambaye imyenda itukura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    GABANYA AMARERE WAMWANA WE URACYARI MUTO
  • Derek8 years ago
    Sabin araje agukize amadeni nicyo wari utegereje ariko sinzi ko utazahita witeranya na media kd ariyo yakagufashishe muri ibyo bitaramo byawe ,uwo mwakundanye Debate na Miss Rwanda akomeje kubikora neza naho wowe ni inkuru zo kwa mbura none ndabona hajemo no gutoroka ,karabaye!
  • Lily8 years ago
    Cisha bugufi muko! suko bamenyekana mbona warigize igitangaza gabanya rero nahububundi karakubaho. sinzi icyo wishingikiriza gusa turakurambiwe kuko benshi bakubonyemo ubwiyemezi
  • ange8 years ago
    nuko nuko wagiye gukuramo inda se......
  • lili8 years ago
    asyiiiiiii uyu nawe amaze gutera isesemi mu binyamakuru peeee ndakurambiwe
  • carter8 years ago
    arko abanyarwanda tuzageza he nimitima mibi? reba nkuyu ngo ni lili nabandi bose muvuga nabi uyu mwana wumukobwa yabatwaye iki? humura Teta uzatera imbere. ubu aba bose ni inshuti za Sabini hhhhh...... nahame hamwe atange cash zubuginga no kugenda kubantu.
  • Kadjey8 years ago
    Dear Sandra, First of all, keep strong. Urugamba uriho rurakomeye ariko aho ugana ni heza. Abaguseka, abagusebya,... bazumirwa mu minsi micye iri imbere. Bime amatwi wikomereze ibyo watangiye. Abavuga ngo wagiye gukuramo inda, ngo wigize ... bashyire inyuma y'akitso kdi babanzirizwe na zero nyinshiii... (,000000X). Bo bazirinde kumera nkawe! All the best Sister.
  • dbwee8 years ago
    ariko se uyu akora ibiki bituma atava mubitangazamakuru.asyiii ararambiranye kuko nibyo avuga mbona byuzuye ubwiyemezi wagira ngo haraho yagera amaze kwangwa.inama namuha nuko nimba akeneye iterambere yacisha make.suko bigenda niyegere inararibonye
  • kuvumbura8 years ago
    eehh abatwaye iki? lol ntimuziko guhora mu itangazamkuru ari igitego ku bantu bakora umurimo nk uwe, turabisabye di,muve ku mwana w abandi mwa ba contre success mwe, go Sandra ,kora akazi wowe wihorere imburamukoro
  • irambona8 years ago
    ntucibwe intege nizo nyangabirama zigusebya wowe bihorere wikorere tu
  • nana 8 years ago
    courage teta!! nziko uzagera kure hashoboka, isi nuko imeze!! ark ubndi abo birirwa bavuga ngo wakoze amakosa kuba waraciye uriya munyamakuru amafaranga, aribo banditseho ibintu nkabiriya byagenda gute!?
  • 8 years ago
    mwese mwatanze ibitekerezo ariko murararenganya uyu mwana w umukobwa!!!mu musabire umugisha ,mureke amatiku
  • krump 8 years ago
    aba baby namashyari mwababaye iki barabakorana mugasakuza sandra don't give up achana naba midomo midomo!!!!!!!!!!
  • nene8 years ago
    Nonese abanyamakuru Bo baba bamubaza iki sadra bareke bayompe
  • 8 years ago
    mureke umwana ntimukagire amashyari teta afite ubuzima ntabwo aringobwa kujya kwa Mr ngara
  • puuu8 years ago
    Amashyari azabahitana komeza ukore urekane nabavuga ubusa.asyiiiii
  • LEA8 years ago
    abatwayiki ko amashari yarabishe.arumunyamakuru agya ahamagara ngo ngwino unyandike?ahubwo bo baramushakaho iki?courage Tetab ibyiza birimbere





Inyarwanda BACKGROUND