RFL
Kigali

Kwibuka24:'Ese mbaze nde' sinayihanze ahubwo narimo nibuka ibyo nabonye-Nyiranyamibwa Suzana

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/04/2018 15:40
1


Nyiranyamibwa Suzana uzwi mu ndirimbo nyinshi zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda avuga ko indirimbo ye ya mbere yo kwibuka 'Ese mbaze nde' atayihimbye ahubwo ko yabaga ari kubwira abantu ibyo yabonye.



Nyiranyamibwa Suzana yatangaje ibi mu kiganiro “Uruhare rw’abahanzi mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi” cyanyuze kuri Radio Rwanda.

Ese indirimbo 'Ese Mbaze Nde' yayihimbye ate ?

Indirimbo ESE MBAZE NDE ? ni imwe mu ndirimbo z’umubyeyi Nyiranyamibwa Suzana warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w'1994. Mu nzira ajya mu kazi, yicaye ku ku cyapa ategereje imodoka umubyeyi Nyiranyamibwa Suzana yakomeje kwibuka ibyo yari amaze kubona. Amagambo y’indirimbo “ESE MBAZE NDE ?” araza kuko yarimo yibuka ibyo yari amaze kubona muri Jenocide.

Nyuma yo kubura benshi bo mu muryango we barimo na Nyina umubyara wari ukiva kwivuza mu Bubiligi dore ko se umubyara we yari yarishwe mbere mu mwaka wa 1963, Nyiranyamirwa yisanze mu gahinda gakomeye na cyane ko yishinjaga urupfu rwa nyina. Nyiranyamibwa avuga ko kuko yabonaga ko ibimenyetso bya Jenoside bitutumba ,yagombaga gukoresha uburyo bwose bushoboka akabuza nyina kugaruka mu Rwanda vuba bakabanza bakareba aho ibintu byerekera. Nyiranyamibwa yishinja yarumviye nyina washakaga kugaruka mu Rwanda bigatuma amuvutsa ubuzima (yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi).

Nyiranyamibwa Suzan

Nyiranyamibwa yisanze mu gahinda gakomeye na cyane ko yishinjaga urupfu rwa nyina

Nyuma y’ibyo bikomere Nyiranyamibwa washoboye guhungira mu gihugu cy’u Bubiligi, nyuma ya Jenoside akagaruka mu Rwanda yahise asubira mu buhungiro mu Bubiligi kuko ahamya ko yari ashavujwe n’ibyo yari amaze kubona. Nyiranyamibwa n’abandi bari bahunganye bashatse gushyiraho umuryango uzajya ubahuza bakibuka ababo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Bimwe mu byo basabwaga bagombaga no kugira indirimbo y’uwo muryango mushya ari wo waje kuvuka “IBUKA” kuko yari asanzwe ahanga (ari umuhanzi ) na mbere ya Jenoside, asabwa kuyibashakira ariko biramunanira kuko yari agishavujwe n’intimba.

Ese indirimbo ESE MBAZE NDE yahimbwe ite ?

Mu buzima bwe bwa buri munsi, uko yibukaga agahinda ke, umubyeyi Nyiranyamibwa Suzana amagambo y’indirimbo “ESE MBAZE NDE ?” yamujemo kuko yarimo yibuka ibyo yari amaze kubona Aganira na radio y’igihugu Nyiranyamibw avuga ko kuko yari agishavuye ashoboye kuyiririma wenyine n'ubwo yari amaze kubona amagambo ayigize. Ibi byatumye yifashisha abandi bahanzi bari bari kumwe mu buhungiro mu Bubiligi.

Ese guhanga bene izi ndirimbo zo kwibuka byamusannye umutima?

Nyiranyamibwa avuga ko yagendaga yibukira muri izi ndirimbo ndetse akagenda yikomeza akiyubaka, kuri ubu avuga ko yakize ibikomere. Nyuma yo kugenda akira ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, Nyiranyamibwa yakomeje guhimba n’izindi ndirimbo zirimo IBUKA,na MAMA (yahimbiye nyina umubyara).

Nyiranyamibwa ahamya ko yagiye afasha benshi nawe gukira ibikomere binyuze muri izi ndirimbo. Urugero ni indirimbo ye Ese mbaze nde? aho usanga benshi by'umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bayiyumvamo, ikabafasha kwibuka ariko bakabiheraho biyubaka. Indirimbo ye Mama avuga ko imfubyi zose ziyiyumvamo.

Nyiranyamibwa Suzan

Nyiranyamibwa ni umwe mu bahanzi bafite ibihangano bifasha benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    God bless you





Inyarwanda BACKGROUND