RFL
Kigali

'Simeze nka cya kirondwe cyumiye ku ruhu inka yarariwe cyera, ndi muri Super Level kandi iracyariho'–Mico The Best

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/11/2017 13:48
0


Kuva muri 2012 ubwo Super Level yashingwaga Mico The Best ni umwe mu bahanzi batangiranye n’iyi Label, kuri ubu iyi nzu nawe ntatinya guhamya ko ifite ikibazo ariko nanone ahamya ko Super Level igihari ntaho yigeze ijya



Super Level  ifite ibibazo ariko iracyahari…

Mu kiganiro na Mico The Best yadutangarije ko nawe ubwe abizi ko inzu ya Super Level ifite ibibazo ariko yizeye ko bizashira. Aha uyu muhanzi yagize ati”Super Level iriho kandi ndacyayirimo, impamvu mvuga gutyo ni uko itigeze inyandikira ngo imenyeshe ko idahari cyangwa ngo yandikire abantu ibamenyesha ko yafunze. Super Level ni kompanyi kandi izwi muri RDB.”

Urban BoysUrban Boys yo ha mbere

Abajijwe niba akorana na SuperLevel ndetse n’ingero z’ibyo bakorana  Mico The Best yabwiye Inyarwanda.com ko ibikorwa bye byose bya muzika arimo muri iyi minsi afashwa na Super Level naho kuba batagikorana cyane atangaza ko yabimenyeshejwe ku buryo aba azi ikibazo uko kimeze. Mico yabwiye Inyarwanda.com ko umuyobozi wa Super Level yamubwiye ko abaye ahuze bitewe n’izindi nshingano ariko ko ataretse Super Level cyangwa ngo ayitererane.

Studio ya Super Level n’ibindi bikoresho birahari ariko Super Level yarimutse…

Mu minsi ishize byavugwaga ko Super Level yaba yarasenyutse, kimwe mu mpamvu zatangwaga ni uko ibikoresho byose byabaga muri studio byari byaragurishijwe n'ubwo ubuyobozi bwa Super Level bwo butahwemye gutangaza ko ibyo ari ibinyoma. Mico The Best abajijwe iki kibazo yasubije ko kuba studio zitagikora byatewe n’aba producer bahakoreraga ariko magingo aya bamaze no kwimuka.

Urban BoysUrban Boys zabyaye amahari ubu hasigaye babiri hakibazwa ko bari muri Super Level

Aha Super Level yabaga i Nyamirambo yamaze kwimukira mu mujyi, kuri ubu Mico yabwiye Inyarwanda.com ko ibikoresho byose bihari ubu ikiri kurebwa n’umuyobozi w’iyi nzu ari ugushaka ahandi yakubaka inzu itunganya umuziki. Aha Mico The Best yagize ati” Icyo nzi ni uko ibikoresho byose bihari kandi bibitse neza  igisigaye ni ukureba aho ubuyobozi bwa Super buzayimurira.

Muri Super Level hari ibibazo…

Mico The Best abajijwe uko abona Super Level yatangaje ko Super Level atatinya guhamya ko ifite ikibazo ariko icyakabaye kirebwa ari uko ikibazo cyakemuka, aha Mico yabajijwe impamvu imikorere ya Fireman babana muri Super Level iri ku rwego rwo hasi we ahishura ko ikibazo cyaba ari uko wenda ubuyobozi bwa Super Level na Fireman badahura ngo barebe ikibura ariko yongeraho ko ubwo aherutse kuganira n’umuyobozi wa Super Level yamubwiye ko afite ubushake bwo gufatanya na Fireman.

Ku kijyanye na Urban Boys Mico The Best ku bwe ngo yakwishimira kubana na Urban Boys muri Super Level buzuye ari batatu ariko, ibi bidakunze cyane ko ubu Urban Boys basigaye ari babiri we yifuza ko nabo basigaye baguma muri Super Level bagafatanya bakubaka umuziki nyarwanda ntibibe ngo bagende.

Super Level ni Kompanyi ya Richard Nsengumuremyi si iya Urban Boys kabone ko aribo batanze iri zina…

Mico The Best yabajijwe iby’ishingwa rya Super Level cyane ko hari abavugaga ko ari Label ya Urban Boys bityo kuba yaba ivuyemo Super Level nayo yaba isenyutse, aha Mico yabihakanye ahamya ko iyi ari kompanyi ya Richard Nsengumuremyi atari iya Urban Boys, icyakora nanone yemera ko izina Super Level Urban Boys icyo gihe yafashwaga na Muyoboke Alex nibo batanze izina.

SUPER LEVEL

Richard Nsengumuremyi ubanza iburyo niwe uhanzwe amaso ngo atangaze ahazaza ha Super Level

Ashimangira ko Super Level igihari Mico The Best yatangaje ko we yasinyanye amasezerano n’ubuyobozi bwa Super Level atigeze ayasinyana na Urban Boys cyangwa undi wese bityo rero ngo ahamya ko nta muntu wasenya Super Level usibye nyirayo kandi ku bwa Mico The Best ngo ibyo biramutse bibaye atekereza y'uko byatangazwa ku mugaragaro.

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND