RFL
Kigali

SILENT DISCO: Ibirori by’abambaye Ecouteurs bigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, umwaka hazaba iby’abahanzi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/12/2017 13:56
1


Muri iyi myaka ya vuba mu Rwanda hari kubera ibirori bitari bimenyerewe mu Rwanda aho aba Djs banyuranye bacuranga imiziki ababyitabiriye bakayibyina bambaye ama Ecouteurs ku buryo baba babyina ariko nta midundo yumvikana hanze. Ibi bitaramo rero bigiye kuba ku nshuro yabyo ya Gatandatu.



Nkuko Inyarwanda.com twabitangarijwe na Liliane umwe mu bategura ibi bitaramo ngo ni uburyo bwiza bwo kuzamura urwego rw’imyidagaduro mu Rwanda, aha yatangaje ko ibi bitaramo mu nshuro eshanu babiteguye byegenze neza kandi bikanyura abantu ku buryo byabateye imbaraga zo gukomeza kubitegura  nkuko bigiye kugenda ku nshuro ya gatandatu dore ko bigomba kongera kuba muri uku kwezi k’Ukuboza 2017.

SilentIki gitaramo abantu baba babukereye

Ibi birori bigiye kuba ku nshuro yabyo ya gatandatu byitezwe ko bizabera mu nyubako ya Kigali City Tower (Food Court) aha aba Djs batandatu nibo bazaba bacurangira kuri channels eshatu. Iki ni igitaramo byitezwe ko kizaba  tariki 8 Ukuboza 2017 aho kwinjira bizaba ari ibihumbi bitanu kuri buri wese (5000frw). Muri iki gitaramo aba Djs bazacuranga barimo Dj Phil Peter,Selecta Copin,DJ Spinny nabandi bakomeye bazacuranga.

SilentLilian ubanza ibumoso niwe utegura ibi bitaramo

Usibye iki gitaramo cy’aba Djs ariko Liliane usanzwe utegura ibi bitaramo yabwiye Inyarwanda.com ko mu minsi iri imbere ateganya no kuzategura ibitaramo by’abahanzi ariko abazabyitabira bakurikirana muzika bambaye ama Ecouteurs ku buryo nta mizindaro izajya isohoka hanze, aha yagize ati”Kampalabirakorwa nahandi henshi , nanjye ndumva umwaka wa 2018 nzabikora aha usibye aba Djs hakazajya hatarama nabahanzi gusa abakurikiye igitaramo bumvira umuziki muri Ecouteurs.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nana6 years ago
    ubuse hatarimo dj Miller na DJ Toxxyk koko?





Inyarwanda BACKGROUND