RFL
Kigali

Sibomana Patrick n’umufasha we Housnat Sultan bibarutse imfura yabo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/02/2018 10:45
1


Mu mpera za Gicurasi 2017 ni bwo Sibomana Patrick uzwi nka Papy umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi ubu usigaye akina ku mugabane w’Uburayi bakoze ubukwe n’umufasha we Housnat Sultan. Kuri ubu uyu muryango uri mu byishimo bikomeye byo kwakira imfura yabo bakaba bibarutse umwana w’umuhungu.



Amakuru yo kwibaruka imfura yabo yatangajwe bwa mbere na Sibomana Patrick Pappy wabinyujije ku mbuga nkoranyambaga yishimira imfura ye anatangaza ukuntu akunda bikomeye umufasha we yanashimiye ubutwari yagaragaje amubyarira imfura. Akoresheje Instagram, Sibomana Patrick Pappy yagize ati:

Thank you God for everything. Ku bwiyi Mpano uduhaye nyagasani amashimwe ni ayawe @housnatsultan thank you so much my lovely wife nyagasani aguhe imigisha mwinshi cyane kuko ntibyari byoroshye ariko ubicamo gitwari love you so much my lovely wife, daddy loves you so much my lovely daughter.

pappy

Umufasha wa Sibomana Patrick Pappy yari amaze iminsi agaragaza ko akuriwe

Uyu muryango wibarutse imfura yabo mu gihe Sibomana Patrick Pappy yari amaze iminsi avuye mu Rwanda asubiye gukina i Burayi mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsko yo muri Belarus mu gihe umufasha we Housnat Sultan we amaze iminsi avuye i Burayi gusura umugabo we akaba yabyariye mu mujyi wa Kigali.

pappySibomana Patrick Pappy ni we watangaje aya makuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tens 6 years ago
    Ubu rero aba nabo Ni aba star Hhhh Ibaze ngo barahisha umwana hhhhb





Inyarwanda BACKGROUND