RFL
Kigali

Barindwi b'Ibyamamare barimo na Urban Boys basinye amasezerano yo kwamamaza Telefone ya Itel-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/06/2018 10:55
0


Kuri uyu wa Kane tariki 28 Kamena 2018 ni bwo abantu b’ibyamamare bagera kuri barindwi bashyize umukono ku masezerano yo kwamamaza Telefone ya Itel nk'uko byavugiwe imbere y’abanyamakuru ahasinyiwe aya masezerano. Aya masezerano y’ukwezi kumwe ariko gushobora kongerwa yasinywe n’ibyamamare binyuranye bigiye gukorana n’iyi kompanyi.



Aba bantu icyenda b’ibyamamare ba hano mu Rwanda bamaze gusinyana na Itel amasezerano harimo Urban Boys, Anita Pendo, Tidjala Kabendera, Dj Ira, Dennis Nsanzamahoro wamamaye nka Rwasa ndetse n’umunyamakuru wa RBA Lucky Nzeyimana umwe mu bafite abakunzi batari bake. Nk'uko byatangajwe n'abayoboye uyu muhango ngo bahisemo aba b’ibyamamare bagendeye ku kuntu bakurikirwa ndetse n’ubushobozi bababonamo bwo kwamamaza iyi telefone nshya Itel igiye gushyira hanze.

Ku kijyanye n’amasezerano basinye byatangajwe ko basinye amasezerano y’ukwezi kumwe icyakora gushobora kongerwa cyane ko impamvu bafashe ukwezi kumwe ari ukugira ngo bamamaze iyi telefone ya P32 mu gihe itarajya hanze dore ko izaza nyuma y’ukwezi nyuma y'uko izaba igeze ku isoko bakazahita babaha andi masezerano mu rwego rwo kuyamamaza mu buryo bwimbitse. Ku kijyanye n’amafaranga bahawe, hafi ya bose mu basinye aya masezerano baganiriye na Inyarwanda birinze kugira byinshi batangaza bavuga ko ari ibanga hagati y’impande zombi zasinyanye amasezerano.

itelBabanje kuganirizwa ku masezerano bagiye gusinyiraUrban BoysUrban BoysUrban Boys nyuma yo gusinya amasezeranoRwasaRwasaRwasa nyuma yo gusinya amasezeranoDj IraDJ Ira asinya amasezeranoTidjalaTidjalaTidjala Kabendera asinya amasezeranoAnitaAnitaAnita Pendo nyuma yo gusinya amasezeranoLuckyLuckyLucky Nzeyimana nyuma yo gusinya amasezeranoAba StarsAb'ibyamamare nyuma yo gusinya amasezerano

REBA HANO UBWO ABA BOSE BASINYAGA AMASEZERANO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND