RFL
Kigali

Shizzo ukorera umuziki muri Amerika arifuza ko muzika ye abanyarwanda bayibonamo cyane

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:3/03/2015 18:09
5


Umunyarwanda Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ndetse akaba ari naho akorera ibikorwa bye bya muzika aratangaza ko icyo ashyize imbere ari ugukora umuziki abanyarwanda bose bibonamo kuko yagiye abona ko bakunda indirimbo ze



Nk’ uko Shizzo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.con ubwo yatugezagaho indirimbo yise ‘Hold it down’ iri mu rurimi rw’ icyongereza, yasobanuye ko muri iki gihe muzika arimo akora iri ku rwego rwo hejuru ndetse anongeraho ko iyi ndirimbo yayikoze nyuma y’ igihe kinini ashakisha stiduo yamunyura

Shizzo yagize ati: “ Umuziki  njye ndota kandi ndiho nkora  uri kuyindi ntera . Sukuvuga  ko ndi umuhanga  kurusha bagenzi  banjye dukora injyana  rap,  gusa mfite ubushake  n’ ubushobozi. Nyuma  y’ igihe  nshakisha  studio yanyura nibwo nahisemo  gushyira  hanze iyo ndirimbo ‘Hold it down’ . Akaba  ari indirimbo yanjye yambere  iri mu rurimi  rw’ icyongereza.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'HOLD IT DOWN' YA SHIZZO

Shizzo kandi akomeza avuga ko yifuzaga gukorana na LickLick umuzingo w’ indirimbo, nyuma y’ uko yari yaramukoreye indirimbo ya mbere ‘ Intashyo’ igakundwa n’ abanyarwanda batari bake, ariko ntibyakunda kuko Lick Lick yahise yimukira i Texas, gusa ariko ntibyamukciye intege kuko yahise ashyira hanze iyo yise ‘Aho wankuye’ nayo irakundwa cyane

Displaying IMG-20150303-WA0001.jpg

Izi ndirimbo zose zikaba zarakunzwe n’ abatari bake, abanyarwanda bazibonamo haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga dore ko indrimbo ye yise ‘Intashyo’ yarenze imipaka ku buryo butangaje igera n’ aho icurangwa kuri televiziyo mpuzamahanga ya MTV Base Africa izwiho gucishaho indirimbo z’ ibyamamare bikomeye muri Africa

UMVA HANO INDIRIMBO 'INTASHYO NYINSHI' YA SHIZZO YACURANZWE KURI MTV BASE AFRICA

Ubu Shizzo atangaza ko n’ ubwo akorera indirimbo ze muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ari naho atuye, ikimuraje inshinga ari ugukora umuziki uri ku rwego rwo hejuru kandi abanyarwanda bose biyumvamo

Shizzo yagize ati: “Wumvise  indirimbo  zanjye  zose uko ari eshatu. Zirihariye cyane  ku Rwanda n’ abanyarwanda . Niyo mpamvu mpamya  neza ko muzika yanjye iri imbere abanyarwanda  bazayibonamo  bihagije kuko mbazirikana  cyane

Displaying IMG-20150303-WA0000.jpg

Shizzo akunze gukoresha ijambo Bugoyi ashaka kuvuga Rubavu( Gisenyi)

Uyu muhanzi ukomoka I Bugoyi nk’ uko akunda kubivuga avuga ko kandi afite undi mushinga amaze igihe ategura wo gutangiza itsinda yise BUGOYI GANG ihuriweho n’ abaraperi bakomeye.

Sizzo yagize at: “Ikindi  kandi hari umushinga  wa crew yanjye mazemo  igihe ntegura,  namenyesha  abakunzi  ba muzika yanjye ko ugeze  ahamanuka. BUGOYIGANG  ni itsinda bagiye  kumva mu minsi  mike. Kandi ririmo abaraperi  bashoboye  kandi bose bafite intego  yo gukuza  muzika nyarwanda”

Iri tsinda rikazaba rigizwe na  Allan P.  uba mu gihugu cy’ u Bwongereza, Special K. na Adolphe baba i Gisenyi(Bugoyi) mu mujyi wa Rubavu na Shizzo ari nawe muyobozi mukuru, we akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • benita Joux9 years ago
    Courage musore wacu
  • Sandrine Sandra9 years ago
    Ibyiza biri I mbere . We need more from you kbs. Much love from Bugoyi
  • 9 years ago
    Komereza show. Wumvise iyi ndirimbo ntiwakwemera ko ari iyumunyarwanda. Crg!
  • Yves Prince9 years ago
    I like your songs ma man. Keep doing your things homie.
  • maniraguha hamza 9 years ago
    courage my nigga.umva muri bugyi gang.wibagiwemo enzo g





Inyarwanda BACKGROUND