RFL
Kigali

Rubavu: Kazungu Jean Claude wakaswe igitsina n'umugore we arashima Imana yakinze akaboko ntikiveho cyose

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/12/2018 9:19
1


Mu mpera z'iki cyumweru turimo ni bwo inkuru yabaye kimomo ko umugore wo mu murenge wa Nyamyumba ho mu karere ka Rubavu yashatse gukata igitsina cy'umugabo we akabigeraho ariko cyose ntigicike nk'uko byatangajwe na nyirubwite Kazungu Jean Claude.



Kuri uyu wa kane tariki 29 Ugushyingo 2018 ni bwo Kazungu Jean Claude wakaswe igitsina yasuwe n'abanyamakuru maze atangaza ko umugore we Nyirandayambaje Florance yashatse gukata igitsina cye cyose ariko ntabigereho ndetse anavuga ko yamuzizaga amafaranga yo kuvuza umwana kuko ngo yamuhaye amafaranga ibihumbi bibiri yari afite ariko biba iby'ubusa anararana urwembe yari yaguze.

Kazungu Jean Claude yagize ati" Umugore yansabye amafaranga yo kuvuza umwana maze muha 2000Rwf nari mfite ariko biba iby'ubusa. Yaransatiriye ashaka kunkata igitsina cyose, turarwana kugeza ubwo namunesheje akankata ariko ntakate igitsina cyose ari nayo mpamvu ndi gushima Imana n'ubwo bitavuze ko ntaribwa".

Uyu mugore akimara gukora aya mabara yashyikirijwe urwego rw'ubugenzacyaha, RIB mu gihe umugabo yahise ajyanwa kwa muganga ari naho akiri kugeza ubu. Ibi bibaye mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu hari ikibazo cya 'Ndongora nitunge' ari nacyo gikomeje gutera ibibazo kuko ngo abagore barara bapfumbase amabase bajyana gucuruza bagatera abagabo umugongo kuko ngo ayo mabase ariyo abaha iposho mu gihe abagabo bamwe ngo birirwa binywera bikarakaza abagore babo.

Igitsina

Uwakaswe igitsina arashima Imana ko kitavuyeho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dos 5 years ago
    Ubwo se havuyeho Iki hasigara Iki? Ni akumiro! Ni byiza gushima Imana. Urware ubukira





Inyarwanda BACKGROUND