RFL
Kigali

Shekinah Drama Team bahembuye abitabiriye umugoroba w’isanamitima-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/04/2018 10:48
0


Urubyiruko ruhuriye muri Shekinah Drama Team rubarizwa mu rusengero rwa Restoration Church ku Kimisagara bongeye kunyura benshi mu butumwa batanze bw’isanamitima mu mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 22 Mata,2018 mu nyubako ya Kigali City Tower.



Ni umukino wiswe ‘Inzira iganisha ku muti’ wakiniwe mu gitaramo kitabiriwe n’urubyiruko rwavutse mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ni bwo uyu mugoroba w’isanamitima watangijwe ku nshuro ya kabiri muri Kigali City Tower nyuma y’uko ku cyumweru gishize uyu mugoroba wari wabereye ku rusengero rwa Restoration Church ku Kimisagara.

Uyu mugoroba watambukijwemo ubutumwa bw’urugendo rubumbatiye amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo kugeza rugeze ku bumwe n’Ubwiyunge nk’isoko ya ‘Ndi Umunyarwanda’. Ni ku nshuro ya 24 u Rwanda n’Isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye abarenga miliyoni; Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yasize ibikomere mu mutima ya benshi ndetse hari abatarashyingura ababo babuze ndetse n’abandi bagifite ipfunwe ryo kwerekana aho bashyize Abatutsi bishe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Uyu mukino wiswe 'Quest to the cure’ bisobanuye 'Inzira igana ku muti' wateguwe na Shekinah Drama Team ku bufatanye na Land of a Thousand Arts.Urubyiruko ruhuriye muri uyu mukino barenga mirongo ine; bavuga ko ari umukino batekereje nk’isoko yo kwifatanya n’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka mbi z’ingengabitekerezo ya Jenoside yagejeje igihugu mu icuraburindi.

Ni umukino uri mu ishusho y’umwana w’umukobwa(Ukina witwa Kaliza) uva i mahanga akagera mu Rwanda ashaka kumenya amateka yaranze igihugu yavukiyemo n’ubwo aba atarahakuriye.Ababyeyi be ntibaba bashaka ko agera mu Rwanda, ahura n’inshuti n’abandi baba badashaka kuvuga ku mateka yaranze u Rwanda.Aza kwisanga ari inshuti n’umusore umpuhuza na Mama we akaba ariwe ubasobanurira uburyo muri Jenoside we n’umugabo we bahizwe n’Interahamwe akabasha kurokoka.

Uyu mubyeyi abwira umwana we ko ise yishwe muri Jenoside ndetse ngo iyo abonye umwana we ishusho y’umugabo we iragaruka.Ni umukino wuzuye ubutumwa bw'isanamitima usozwa basaba ababyeyi kwemera kuvigisha ukuri bakabwira abana babo ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Aimable Twahirwa wagize uruhare rukomeye mu gutoza abana bakinnye umukino ‘Inziza iganisha ku muti’ yabwiye Inyarwanda.com ko yishimiye intera n’intambwe urubyiruko rugezeho mu isanamitima, avuga ko mu byo yishimira harimo kuba aba basore n’inkumi aribo biyandikiye umukino bashingiye kubyo babwiwe n’ibyo bize hanyuma bakamusaba ko yabafasha mu gutambutsa iyo nyigisho y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Aimable yagize ati

Ndatekereza ko uyu munsi abantu banezerewe n’ubutumwa abana bari babageneye n’ubwo twakoreye mu nzu itamenyerewe mu myidagaduro. Aba bana bafite ibyiza  by’u Rwanda kandi ni abana bavutse mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.Ubutumwa bwabo ni ubumwe n’Ubwiyunge baharanira ko baba bazaba mu Rwanda rwifuzwa na buri wese.

Yakomeje agira ati :“Nk’uko nakunze kubivuga uyu mukino wanditswe n’aba bana twe twaje dukosora gusa kandi turabyishimiye kuko impano nyinshi zarigaragaje.Ku batoza byafashe hafi ibyumweru bitatu cyangwa ukwezi.”Yavuze ko mu nshuro zigera kuri eshatu (kuva 2015-2018) bamaze bakora uyu mukino bamaze kubona ubwitabire budasanzwe kandi ko hari n'icyizere cy’uko abitabira uyu mugoroba bazakomeza kwiyongera.

josee

Ingabire Jose avuga ko ubwitabire bw'abantu bukomeje kwiyongera

Ingabire Josée ukina muri uyu mukino yitwa Kaliza yabwiye Inyarwanda.com ko bagikomeje gukangurira abantu kwitabira uyu mukino kuko ukubiyemo ubutumwa bureba buri munyarwanda. Abajijwe ku gihe bimufata kugira ngo abe amaze kwizerwa n’umutoza we kuba yakina uwo mukino, yasubije ko biba bitoroshye iyo baba bitoza gukina uwo mukino babifashijwe. Twahirwa Aimable yabafashije gusubiramo buri kanya bibafasha kumva neza ibyo bagiye gukina.

Josée avuga ko amaze muri Shekinah Drama Team imyaka umunani; mu byo yigiyemo harimo kubana kubanira neza bagenzi be n’abandi ndetse ngo yanahamenyeye gusenga, ahamya ko atarinjira muri Shekinah Drama Team atari azi gusenga ariko ko yamuhinduriye ubuzima.Yagize ati :"Nyimazemo imyaka umunani, yanyigishije kubana neza n’abandi, yanyigishije gusenga….”

Liliane uhuriye muri Shekinah Drama Team na Ingabire yavuze ko ashimishijwe no kuba ari umwe mu bakina umukino wa ‘Quest to the Cure’ kuko yasobanukiwe n’amateka yaranze u Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko iyo bari mu myiteguro Aimable Twiharwa abakoresha cyane agamije ko banononsora inyigisho baba bagiye guha abitabiriye umugoboraba w’isanamitima, avuga ko ari ibintu nk’abakinnyi bishimira.

liliane

Liliane avuga ko amaze gusobanukirwa n'amateka yaranze u Rwanda binyuze muri Shekinah Dram Team

Umwe mu bitabiriye uyu mugoroba w’isanamitima yavuze ko ashimishijwe no kuba Urubyiruko rw’u Rwanda rumaze kumva neza no gusobanukirwa amateka yaranze igihugu cyabo, asaba ko uyu mukino wazaguka ugakomereza no mu Ntara zigize u Rwanda.Muri uyu mugoroba kandi hanakusanyijwe amafaranga azifashishwa mu gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo kuva muri Kigali City Tower iki gikorwa kizakomereza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruei ku Gisozi mu mujyi wa Kigali(Kigali Genocide Memorial) tariki ya 29 Mata, 2018.

AMAFOTO:

kigali

muzika

Abacuranzi bavangavangaga umuziki uncengera amatwi uhuzwa n'ubutumwa bw'isanamitima

City

Ubwitabire bwanyuze abateguye uyu mukino

tower

aimable

jord

Jordan umwe mu bakinnyi bibanze b'uyu mukino

umugoroba

dram shekinah

 Uyu mukino ugamije isanamitima

liliane

Kaliza na mugenzi we imbere y'abitabiriye uyu mugoroba

josee

safari

 Bacanye urumuri rw'icyizere

abatumirwa

 Abakinnye uyu mukino banyuze benshi banyuzagamo bagakubita agatwenge

abana bose

Yakubise agatwenge....

abakinnyi bose

Abakinnyi bane b'ibanze muri uyu mukino

batunguwe

Bari bateze amatwi amateka yaranze u Rwanda

ibyishimo bidasanzwe

isanamitima

Hanerekanwe imipira iri ku isoko abantu bagura,amafaranga azavamo azifashishwa mu gutegura inkunga abacitse ku icumu

umutoni

Hashimwe abateye inkunga iki gikorwa

pastor kayitarePasiteri Kayitare yasengeye abitabiriye uyu mugoroba

AMAFOTO:Janvier Iyamuremye -Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND