Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2017 ni bwo Sheebah Karungi ndetse na RunTown bitegura gutaramira mu Rwanda bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, muri iki kiganiro Sheebah Karungi yemereye abanyamakuru ko yigeze kuba umumansuzi mu tubari tw’i Kigali kandi bitamutera ipfunwe ahubwo bimutera ishema.
Iki kibazo uyu muhanzikazi yari akibajijwe n’umunyamakuru washakaga kwimara amatsiko ngo amenye neza niba koko Sheebah wamamaye muri Uganda ndetse akaba umwe mu bakunzwe koko yaba yarabaye umumansuzi (umubyinnyi wo mu tubari) i Kigali. Aha uyu muhanzikazi yahise abimwemerera amuhamiriza aya makuru.
Sheebah Karungi atarinjira mu kiganiro n'abanyamakuru
Sheebah yagize ati”Ni yo ntangiriro y’urugendo rwanjye muri muzika, natangiye ndi umubyinnyi ariko ubu ndi umuhanzi ukomeye ndacyeka ari nayo mpamvu nagarutse hano nterwa ishema naho navuye ubu nkaba mfite aho ngeze, ni nayo mpamvu nkunda Kigali munzi ndi umubyinnyi magingo aya munzi nk’umuhanzi ukomeye numva mbyishimiye…”Uyu muhanzikazi w’imyaka 27 avuga ko yabyinaga mu tubari tw’i Kigali igihe yari afite imyaka 16 kuzamuraho gato.
Sheebah Karungi mu kiganiro n'abanyamakuru
Uyu muhanzikazi kimwe na mugenzi we wo muri Nigeria RunTown bafite igitaramo kigomba kubera mu Rwanda muri Parikingi ya Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017.
REBA HANO SHEEBAH ASUBIZA IKIBAZO NIBA YARIGEZE ABA UMUMANSUZI I KIGALI
TANGA IGITECYEREZO