RFL
Kigali

Sheebah yatangaje ko adaterwa ipfunwe no kuba yarabaye umubyinnyi wo mu tubari i Kigali -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/09/2017 10:12
3


Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2017 ni bwo Sheebah Karungi ndetse na RunTown bitegura gutaramira mu Rwanda bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, muri iki kiganiro Sheebah Karungi yemereye abanyamakuru ko yigeze kuba umumansuzi mu tubari tw’i Kigali kandi bitamutera ipfunwe ahubwo bimutera ishema.



Iki kibazo uyu muhanzikazi yari akibajijwe n’umunyamakuru washakaga kwimara amatsiko ngo amenye neza niba koko Sheebah wamamaye muri Uganda ndetse akaba umwe mu bakunzwe koko yaba yarabaye umumansuzi (umubyinnyi wo mu tubari) i Kigali. Aha uyu muhanzikazi yahise abimwemerera amuhamiriza aya makuru.

Sheebah Karungi atarinjira mu kiganiro n'abanyamakuru

Sheebah yagize ati”Ni yo ntangiriro y’urugendo rwanjye muri muzika, natangiye ndi umubyinnyi ariko ubu ndi umuhanzi ukomeye ndacyeka ari nayo mpamvu nagarutse hano nterwa ishema naho navuye ubu nkaba mfite aho ngeze, ni nayo mpamvu nkunda Kigali munzi ndi umubyinnyi magingo aya munzi nk’umuhanzi ukomeye numva mbyishimiye…”Uyu muhanzikazi w’imyaka 27 avuga ko yabyinaga mu tubari tw’i Kigali igihe yari afite imyaka 16 kuzamuraho gato.

Sheebah Karungi mu kiganiro n'abanyamakuru

Uyu muhanzikazi kimwe na mugenzi we wo muri Nigeria RunTown bafite igitaramo kigomba kubera mu Rwanda muri Parikingi ya Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017.

REBA HANO SHEEBAH ASUBIZA IKIBAZO NIBA YARIGEZE ABA UMUMANSUZI I KIGALI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • diana karungi6 years ago
    ariko se kuki abahanzi babeshya koko sheebah yabyinaga nyirarock muri 2003 hashize imyaka 14 nonese ubwo yaje kubyina afite imyaka 13 koko mana yanjye kandi icyo gihe yari mukuru rwose
  • uweneni alice 6 years ago
    wow ariko that why she know how to dance she was like me now me too now i am like her here in american but i am from rwanda up to uganda i really love how she answered your qustions da mukunda cyane uwo muhazikazi pe
  • uweniza alice 6 years ago
    love her





Inyarwanda BACKGROUND