RFL
Kigali

Sheebah yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Binkolera' yakoranye na The Ben -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/10/2017 23:01
3


Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze indirimbo 'Binkolera' Sheebah Karungi umugandekazi yakoranye na The Ben. Kuri ubu uyu muhanzikazi wo muri Uganda yamaze gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo.



Hari hashize iminsi mike, hasohotse indirimbo 'Binkolera' umuhanzi Sheebah Karungi wo muri Uganda yakoranye na The Ben. Iyi ndirimbo bakoranye yarakunzwe icyakora amashusho yayo byavugwaga ko yafatiwe muri Afurika y'Epfo akomeza gutinda kugera hanze

the ben

The Ben na Sheebah mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo

Ku buryo butunguranye Sheebah Karungi umuhanzikazi wo muri Uganda yashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo kuri iki cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017. Amashusho y'iyi ndirimbo akaba yarafashwe akanatunganywa n'umusore uzwiho ubuhanga ndetse usanzwe ukorera abahanzi bakomeye muri Afurika witwa Justin Campos.

The Ben yakoranye iyi ndirimbo na Sheebah nyuma y'izindi yakoze zigakundwa na benshi, iheruka ni 'Habibi' n'ubu igikunzwe na benshi

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO: 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Iratobonze iyi si video pe Ntiwamenya ibyaribyo.
  • egide6 years ago
    ndabona barayikosoye kbx the BEN amaje guterimbere
  • LEE 6 years ago
    UBUNDI NJYEWE KO NUMVAGA BAVUGA NGO BAARIMO KUYIKORERA MURI SOUTH AFRICA NKAGIRANGO IZAZA IRENZE NONE SIMBONA BIRUTWA NAHO YAKABAYE YARAKOREWE MU RWANDA UBU NKA MARIVA NTIYARI KUBAKORERA VIDEO NZIMA KWERI ,UBU EJO BAZABA BAMWIRA NGO YATWAYE MILIYONI 9 AHHHA UBUNDI KUKIS SHEBAH ATAYIHAYE WA WUNDI UGABWE AAAAAMUKORERA VIDEOS NTA GISHYA KIRIMO





Inyarwanda BACKGROUND