Knowless Butera, itsinda rya Charly&Nina ndetse n’Umubyinnyi Sherrie Silver bari bahagarariye u Rwanda mu bihembo bya Africa Magazine Awards (AFRIMMA) babuze ibihembo mu byiciro bari bahatanyemo.
Knowless na Charly&Nina bari bahagarariye u Rwanda mu cyiciro cy’umuhanzi wahize abandi mu Bagore muri Afurika y’Uburasirazuba. Umubyinnyi Sherrie Silver yari ahagarariye u Rwanda mu cyiciro cy’Umubyinnyi mwiza ku Mugabane wa Afurika.
Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo muri Uganda yahigitse Knowless Butera na Charly&Nina mu bihembo bya Africa Magazine Awards(AFRIMMA) yegukana igikombe mu cyiciro cy’umuhanzi wahize abandi mu bagore muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ry’uyu wa 08 Ukwakira 20. Ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko ari ibirori byakozwe hibanzwe ku muco w’Abanyafurika. Byabaye ku nshuro ya Gatanu bibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas, mu Mujyi wa Dallas.
Ni ku nshuro ya Gatanu, ibi bihembo bitangwa
Ibihembo byatanzwe mu byiciro 18. Sheebah Karungi wegukanye igikombe yari agihataniye na Knowless Butera na Charly&Nina bo mu Rwanda , Julina Kanyomozi, na Rema bo muri Uganda, VictoriaKimani, Akothee bo muri Kenya, Nandi na Vanessa Mdee bo muri Tanzaniya
Sherrie Silver Umubyinnyi w’Umunyarwanda wamamaye mu ndirimbo ‘This America’ ya Childsh Gambino yabuze igihembo muri iki cyiciro. Uwitwa Didi Emah wo muri Nigeria niwe wegukanye iki gihembo ahigitse bagenzi be barimo Sherrie Silver (Rwanda), Kaffy Dancequee Dream Chaser Kids, The Grove, Manuel Canza Laurenzo (Angola), Ghetto Triplet (Uganda), La Petite Zota Ivory Cost, na Moses (Tanzaniya).
Muri uyu mwaka wa 2018 nta muhanzi w’umugabo ukomoka mu Rwanda wari uhatanye muri ibi bihembo bya Afrimma 2018. Eddy Kenzo niwe wegukanye igihembo cy’Umugabo w’Umwaka wa 2018, yahize bagenzi be barimo Bebe Cool (Uganda), Diamond Platnumz, Ommy Dimpoz, Harmonize, Ali Kiba, Juma Jux bo muri Tanzaniya, Khaligraph Jones, Sauti Sol, na Nyashinski bo muri Kenya.
Ibi birori byari biyobowe (MC) na Bight Okpocha wamenyekanye nka Basketmouth ndetse na Chipukeezy. Abaririmbyi nka Tiwa Savage, Fally Ipupa, Eddy Kenzo n’abandi bataramiye abitabiriye uyu muhango.
Indirimbo y’Umwaka yabaye ‘Soco’ y’umuhanzi Wizkid, Umuhanzikazi wahize abandi muri Afurika y’Uburengerazuba yabaye Yemi Alade wo muri Nigeria, Khaligraph Jones wo muri Kenya yatwaye igihembo cy’umuhanzi ukora Rap,
Ykee Benda wo muri Uganda yagizwe umuhanzi mwiza ukizamuka, Fally Ipupa wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yabaye umuhanzi w’umwaka ku rwego rwa Afurika, Papa Denis wo muri Kenya yatwaye igihembo cy’umuhanzi mwiza ukora indirimbo zo guhimbaza Imana, Dj mwiza muri Afurika yabaye Dj Dollar wo muri Senegal,
Ibihembo bya ‘Afrimma’ bigamije guha ikuzo abahanzi b’Abanyafurika bakora umuziki mu njyana zitandukanye nka : ‘Afrobeats’ , ‘Assiko’, ‘Bongo’, ‘Decale’, ‘Funana’, ‘Genge’, ‘Highlife’, ‘Hiplife’ , ‘Kwaito’, ‘Lingala’ ndetse na ‘Soukous’.
Ibi bihembo byitabiriwe kuburyo bukomeye
Kahbadu
Kaligraph Jones yegukanye igihembo
Papa Denis
Fally Ipupa
TANGA IGITECYEREZO