Sheebah Karungi ubarizwa muri Team No Sleep(TNS) afatwa nk’umuhanzikazi uyoboye abandi mu gihugu cya Uganda mu myaka itanu ishize ndetse n’ubu. Uyu mukobwa waririmbye indirimbo nka “Nkwatako” yatunguranye avuga ko atashakaga kuba umuhanzi ahubwo ngo yashakaga kuba umwe mu babyinnyi ba Beyonce.
Ibi Sheebah yabishuye ubwo yari mu kiganiro n’umunyamuziki Juliana Kanyomozi. Iki kiganiro kitwa “Sit Down with Yena” ni uruhererene rw’ibiganiro bitegurwa bigatambutswa kuri Televiziyo ndetse no kuri konti ya YouTube, Juliana Kanyomozi akoresha. Ni ikiganiro gikorwa hagamijwe guteza imbere abagore no kubatera akanyabugabo baganirizwa n’abandi bagore bafite amazina azwi bafite aho bavuye bagahishura urugendo rw’ubuzima banyuzemo kugeza banesheje.
Mu kiganiro "Sit Down with Yena" nibwo Sheebah Karungi yahishuye ko atigeze yifuza kuba umuhanzi
Ubwo yavugaga ku rugendo rw’umuziki, Sheebah yabwiye Juliana ko atigeze yifuza kuba umuhanzi ubwo yatangiraga gukora umwuga wo gushimisha abantu muri 2006 afite imyaka 16 y’amavuko. Yavuze ko inzozi ze kwari ukuba umubyinnyi wabigize umwuga akabyinira umunyamerikakazi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umubyinnyi ari we Beyonce Knowless. Yagize ati:
Ku myaka cumi n’itanu nari umubyinnyi. Navuye mu rugo nangira kubyina ku myaka 16, nisunze itsinda “Stingerz” muri 2006 kandi numvaga nishimye cyane nk’inzozi za buri mukobwa kureba no gukorana n’abandi bakobwa. Ntabwo byari ibyo kuririmba, mvugishije ukuri.
Uyu muhanzikazi kandi yahishuye ko yakurikiranye amasomo yo kubyina yigishwaga n’inshuti ye Angel wamwigishije nyinshi mu mbyino akoresha ubu. Uyu Angel avuga, ni we yifashishije mu mashusho y’indirimbo ye “Akuse”. Aba bombi ni inshuti magara kuva mu myaka 12 ishize kugeza n’ubu.
Sheebah Karungi yaganiraga na Juliana Kanyomozi wamubanjirije mu muziki
Uyu mukobwa amaze kwegukana amashimwe atandukanye
TANGA IGITECYEREZO