RFL
Kigali

Sheebah Karungi yahishuye inzozi atarotoye zo kubyinira Beyonce Knowles

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/08/2018 10:25
1


Sheebah Karungi ubarizwa muri Team No Sleep(TNS) afatwa nk’umuhanzikazi uyoboye abandi mu gihugu cya Uganda mu myaka itanu ishize ndetse n’ubu. Uyu mukobwa waririmbye indirimbo nka “Nkwatako” yatunguranye avuga ko atashakaga kuba umuhanzi ahubwo ngo yashakaga kuba umwe mu babyinnyi ba Beyonce.



Ibi Sheebah yabishuye ubwo yari mu kiganiro n’umunyamuziki Juliana Kanyomozi. Iki kiganiro kitwa “Sit Down with Yena” ni uruhererene rw’ibiganiro bitegurwa bigatambutswa kuri Televiziyo ndetse no kuri konti ya YouTube, Juliana Kanyomozi akoresha. Ni ikiganiro gikorwa hagamijwe guteza imbere abagore no kubatera akanyabugabo baganirizwa n’abandi bagore bafite amazina azwi bafite aho bavuye bagahishura urugendo rw’ubuzima banyuzemo kugeza banesheje.

Image result for Sheebah Karungi and Juliana Kanyomozi

Mu kiganiro "Sit Down with Yena" nibwo Sheebah Karungi yahishuye ko atigeze yifuza kuba umuhanzi

Ubwo yavugaga ku rugendo rw’umuziki, Sheebah yabwiye Juliana ko atigeze yifuza kuba umuhanzi ubwo yatangiraga gukora umwuga wo gushimisha abantu muri 2006 afite imyaka 16 y’amavuko. Yavuze ko inzozi ze kwari ukuba umubyinnyi wabigize umwuga akabyinira umunyamerikakazi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umubyinnyi ari we Beyonce Knowless. Yagize ati:

Ku myaka cumi n’itanu nari umubyinnyi. Navuye mu rugo nangira kubyina ku myaka 16, nisunze itsinda “Stingerz” muri 2006 kandi numvaga nishimye cyane nk’inzozi za buri mukobwa kureba no gukorana n’abandi bakobwa. Ntabwo byari ibyo kuririmba, mvugishije ukuri.

Uyu muhanzikazi kandi yahishuye ko yakurikiranye amasomo yo kubyina yigishwaga n’inshuti ye Angel wamwigishije nyinshi mu mbyino akoresha ubu. Uyu Angel avuga, ni we yifashishije mu mashusho y’indirimbo ye “Akuse”. Aba bombi ni inshuti magara kuva mu myaka 12 ishize kugeza n’ubu.

Image result for Sheebah Karungi and Juliana Kanyomozi

Image result for Sheebah Karungi and Juliana Kanyomozi

Sheebah Karungi yaganiraga na Juliana Kanyomozi wamubanjirije mu muziki

Related image

Related image

Uyu mukobwa amaze kwegukana amashimwe atandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    ejo azatwambarira ubusa ottawa/canada twamwiteguye cyane





Inyarwanda BACKGROUND