Umuhanzikazi w'icyamamare ku isi Shakira n’umukinzi we Pique bagurishize inzu yabo yari i Miami kuri miliyoni 11,648 z’amadorali. Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko muri 2001 Shakira ukomoka muri Colombia yahawe angana na miliyoni 3,38 z’amadorali akayanga.
Mu myaka yakurikiyeho, Shakira na Pique baje gufata umwanzuro wo kuyikodesha bahabwa angana n’amadorali 45,000 ku kwezi. Mu mwaka wa 2016, yatangaje ko yashyize ku isoko iyi nzu yifuza ko igurwa, yavuze ko akeneye umuguzi umuha miliyoni 13,9 z’amadorali n'ubwo byarangiye ahawe miliyoni 11,648 z’amadorali.
Iyi nzu ya Shakira na Gerard Piqué, yubatswe muri 2000, iri kuri metero 800. Ifite ibyuma bitandatu, ubwogero burindwi, ibiro aho gukorera imyitozo n'ibindi.
Gerard n'umuryango we
Shakira na Gérard Piqué batuye i Barcelona, aho baguze inzu muri Esplugues mu ntara ya Llobregat. Muri 2015 baguze iyi nzu ameyero miliyoni 5 mu ntara ya Pedralbes, iri kuri metero 1400, ifite ibyumba by’uburyamo birindwi, ibikoni bibiri, ubwogero. Shakira kandi anafite inzu muri Bahamas.
AMAFOTO AGARAGAZA IYI NZU YAGURISHIJWE
TANGA IGITECYEREZO