RFL
Kigali

Shaddyboo yongeye kugirwa iciro ry'imigani kubera ururimi -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/09/2018 9:07
26


Mu minsi ishize ni bwo Shaddyboo yagizwe iciro ry'imigani hano mu Rwanda anamamara cyane ku kazina ka Odeur ya Ocean. Ibi byagarutse mu mitwe ya benshi nyuma yo kubona ikiganiro Shaddyboo yagiranye na Wasafi Tv ubwo yageraga muri Tanzania mu minsi ishize aha akaba yahavugiye icyongereza cyatumye agirwa iciro ry'imigani.



Shaddyboo yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania ku wa Gatandatu tariki 15 Nzeli 2018 aho yari agiye mu birori bya 'Biko jibebe challenge' yari yatumiwemo na Diamond byabereye mu mujyi wa Dar Es Salam muri Life Club kuri iki cyumweru tariki 16 Nzeri 2018. Shaddyboo akigera muri Tanzania yasanganiwe n'umusore ushinzwe gucungira umutekano Diamond ndetse n'abanyamakuru ba Televiziyo ya Wasafi Tv.

Ubwo abanyamakuru baganiraga na Shaddyboo yumvikanye avuga ururimi rw'icyongereza rwamuzonze cyane ubundi ibitakabaye bisekerwa umuntu cyane ko amakuru Inyarwanda.com ifite kandi yizewe ari uko ubusanzwe Shaddyboo adakunze gukoresha ururimi rw'icyongereza cyane ko asanzwe akoresha ururimi rw'igifaransa kurusha icyongereza.

shaddyboo

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Shaddyboo yihanangirije abamusekera kuvuga nabi icyongereza

Uyu mukobwa nawe yabyivugiye avuga ko ikibazo cye atari uko atazi icyongereza ahubwo ko ikibazo ari uko we akoresha cyane igifaransa aha akaba yiyamaga abamuhaye inkwenene abasaba kurekera aho kumunnyega cyane ko nawe atari bake yaseka baramutse bavuze nabi igifaransa. uyu mukobwa yanzura yatangaje ko mu by'ukuri ubutaha agiye kujya akoresha igifaransa mu rwego rwo kwirinda ibi bibazo byose.

shaddybooShaddyboo ubwo yari ageze muri ibi birori aha yabazwaga n'uwakiraga ibyamamare ku itapi itukura

Ku mbuga nkoranyambaga Shaddyboo yakomeje kwibasirwa n'abatari bake bamushinjaga kuvuga icyongereza gipfuye. Icyakora n'ubwo ibi byose byabaye Shaddyboo yaraye agaragaye muri ibi birori bikomeye byateguwe na Wasafi inzu ya Diamond ifasha abahanzi ndetse Shaddyboo akaba ari we mushyitsi wari watumiwe muri ibi birori avuye mu Rwanda nk'umwe mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga .

REBA HANO IKIGANIRO SHADDYBOO YAGIRANYE NA WASAFI TV







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    KUKI UTARANGIJE SECONDARY ABO MWIGANYE BAFITE AKAZI KEZA INDIMI ZOSE BARAZIVUGA NGIRA UTI SINASHOBOYE KUKIMENYA WIVUGA NGO NTACYO UZI DIAMOND NA DAVIDO NABANDI USAGA MURI ZA NIGERIA MUVUGANA IKI?
  • Dikof5 years ago
    ma Niggaz icyogisabo kirabuguza byahatali.njye ndamwemera article 15 arayoka. kora umuti str abagamba bagambe....
  • liki5 years ago
    hahaha french, french yo yagutamaza ukumirwa, uzajye urya iminwa mu cyongereza naho french uzagerage urebe
  • Bella5 years ago
    Ikibazo sukutamenya English. Ikibazo nugutagira confidence. Yagombaga kuvuga muri French bagashaka ubasemurira aho kugerageza gusubiza ibyatumvise. Usibyeko rwose atabeshye nigifaransa ntakizi kurwego rwogutanga interview kuri media . Njye na mugira inama yokwiga rumwe mundimi mpuzamahanga aracyarimuto akeneye kurenga imbibi zurwanda. Cyakora yisaidiye mwisoko tu
  • oh5 years ago
    cya cyongereza yandika se agikurahe disi?
  • 5 years ago
    Her English is not bad as some people think
  • Shaddyboo5 years ago
    Muve kukirara cyumugore
  • Manzi5 years ago
    Numunyarwanda wana.diamond we ntayitanga muri Swahili.njye mbaye umu star bakambaza mundimi zabo nababwira bavuge mukinyarwanda.naho French ashaka gukoresha yoooo.yamutamaza wangu.njye mbona ari manque ya confidence nahubundi akongereza azi kamusadiya wana.
  • Haha5 years ago
    Ako rero banamwihaye Sinzi niba yari busubize ibyo atabajijwe Ahubwo ararenze ibyo yavuze numvise bihagije
  • ddd5 years ago
    odeur ya Océan i think there is no english inside, gusa niwe wiha rubanda kuko ibyo akora ntibimwubahisha habe na gato. njya nibaza aho abana baba basigaye!!!!!!!!!!! Imana ikwiteho nta kindi nagusabira, umubiri urashukana ariko iyo wakugarutse ushyira ubwenge ku gihe
  • Kamana5 years ago
    Gusa nuko abantu bakunda guseka, ariko kubwanjye nta kosa rya grave yavuze. L'essentiel nuko ibibazo bamubajije byose yabyumvise neza aranabisubiza. Her English is not bad for someone who studied in a Francophone system.
  • ukuri5 years ago
    ndakwemera rata shaka ibirayi byabana abavuga bo ntibabura
  • Bby5 years ago
    Hahahaaah nge rwose shaddyboo aransetsa,, ngo french noneho twaseka tukipfira,, wishaka gu prouva ibyo udashoboye dear!! Just icecekere kuko wasebye bikomeye wasebeje u Rda kbsaa,, u failed 2 things confidence and express yrself ayayayaa!! Uwakubona wizunguza yagira ahali!! Nugutahira ubu slay queen nyine!! French yo rwose dont even dare!!! Kuko iyo uba uyizi ntiwarikuba waravuze ngo odeur ya ocean. Cyakoze you are both cheap and funny!!!
  • young boy never broke again5 years ago
    hahhaahahahha
  • Jaloud5 years ago
    Nyamara ya ndaya ndabona igerageza! Nonese niba mu gitanda abikora neza harikindi gikenewe?
  • Lingato5 years ago
    Buriya ubutaha niyongera kuzirasa muri french azisobanura avuga ko akoresha ikinyarwanda cyane ikibazo mfite ubuse n'ikinyarwanda nikimunanira noneho azavuga iki? Hhhhhhh cyakoze arisebya gusa namugira inama yo kuzajya akoresha ikinyarwanda
  • 5 years ago
    Ark kuki mwiha umunyarwanda mugenzi wanyu wamugani diamond ntavuga Swahili ari mu USA bakisemurira Ahubwo nawe yiha rubanda niyiyakire avuge ururimirwe ubundi nataha ashake umwarimu wo Murugo nubwo atazabona umwanya wokukiga nahubundi Wabonye take away ibura igishinwa ivugana numuclient wayo namarenga yayaca Ark akagurisha
  • 5 years ago
    Ndabona abamukwena bamuhora ubusa kuko ma TZ ubwabo 67%nta xyongereza bavuga shadi boo yagerageje kandi afite kuzaba akivuga neza mu minsi mike
  • 5 years ago
    Ni abatanzania bangahe basubiza kuriya yeww na diamond kiramucanga shadboo mumureke yikorere ubuzima bamwe baboterwa n'amashyari bamugirira kubera basa nk'utuyunguruzo twashaje
  • matata5 years ago
    thank you brother, true talk





Inyarwanda BACKGROUND