Mu minsi ishize ni bwo Shaddyboo yagizwe iciro ry'imigani hano mu Rwanda anamamara cyane ku kazina ka Odeur ya Ocean. Ibi byagarutse mu mitwe ya benshi nyuma yo kubona ikiganiro Shaddyboo yagiranye na Wasafi Tv ubwo yageraga muri Tanzania mu minsi ishize aha akaba yahavugiye icyongereza cyatumye agirwa iciro ry'imigani.
Shaddyboo yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania ku wa Gatandatu tariki 15 Nzeli 2018 aho yari agiye mu birori bya 'Biko jibebe challenge' yari yatumiwemo na Diamond byabereye mu mujyi wa Dar Es Salam muri Life Club kuri iki cyumweru tariki 16 Nzeri 2018. Shaddyboo akigera muri Tanzania yasanganiwe n'umusore ushinzwe gucungira umutekano Diamond ndetse n'abanyamakuru ba Televiziyo ya Wasafi Tv.
Ubwo abanyamakuru baganiraga na Shaddyboo yumvikanye avuga ururimi rw'icyongereza rwamuzonze cyane ubundi ibitakabaye bisekerwa umuntu cyane ko amakuru Inyarwanda.com ifite kandi yizewe ari uko ubusanzwe Shaddyboo adakunze gukoresha ururimi rw'icyongereza cyane ko asanzwe akoresha ururimi rw'igifaransa kurusha icyongereza.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Shaddyboo yihanangirije abamusekera kuvuga nabi icyongereza
Uyu mukobwa nawe yabyivugiye avuga ko ikibazo cye atari uko atazi icyongereza ahubwo ko ikibazo ari uko we akoresha cyane igifaransa aha akaba yiyamaga abamuhaye inkwenene abasaba kurekera aho kumunnyega cyane ko nawe atari bake yaseka baramutse bavuze nabi igifaransa. uyu mukobwa yanzura yatangaje ko mu by'ukuri ubutaha agiye kujya akoresha igifaransa mu rwego rwo kwirinda ibi bibazo byose.
Shaddyboo ubwo yari ageze muri ibi birori aha yabazwaga n'uwakiraga ibyamamare ku itapi itukura
Ku mbuga nkoranyambaga Shaddyboo yakomeje kwibasirwa n'abatari bake bamushinjaga kuvuga icyongereza gipfuye. Icyakora n'ubwo ibi byose byabaye Shaddyboo yaraye agaragaye muri ibi birori bikomeye byateguwe na Wasafi inzu ya Diamond ifasha abahanzi ndetse Shaddyboo akaba ari we mushyitsi wari watumiwe muri ibi birori avuye mu Rwanda nk'umwe mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga .
REBA HANO IKIGANIRO SHADDYBOO YAGIRANYE NA WASAFI TV
TANGA IGITECYEREZO