RFL
Kigali

Shaddyboo ari kubarizwa muri Tanzania aho yatumiwe na Diamond -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/09/2018 10:58
3


Mu minsi ishize hagiye havugwa inkuru nyinshi zinyuranye zagiye zivuga ko umuhanzi Diamond yaba ari mu rukundo na Shaddyboo umukobwa wamamaye cyane nkukoresha imbuga nkoranyambaga, icyakora inkuru z'urukundo rw'aba bombi zagiye zamaganirwa kure na ba nyiri ubwite bahamyaga ko nubwo ari inshuti bisanzwe nta rukundo rwihariye ruri hagati yabo.



Ibi ariko noneho byongeye kubyuka cyane mu binyamakuru bya Tanzania ndetse no mubakurikiranira hafi ubuzima bw'aba bombi cyane ko mu mpera z'iki cyumweru turi kurangiza bongeye guca amarenga yuko baba bafitanye umubano wihariye nyuma yaho Diamond yatumiye Shaddyboo muri Tanzania mu birori uyu muhanzi yateguye aho agiye gukoresha amarushanwa yo kubyina neza indirimbo ye nshya  'Jibebe' ibi birori akaba yarabyise 'Biko jibebe challenge'.

Ibi birori biteganyijwe kuba kuri iki cyumweru tariki 16 Nzeri 2018 muri Life Club, aha uyu muhanzi akaba yatumiye Shaddyboo nk'umunyarwandakazi ufite abantu benshi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga icyakora ibi akaba atabivugaho rumwe na benshi babakurikiranira hafi harimo n'itangazamakuru rya Tanzania ryakiranye Shaddyboo ibibazo byinshi bimubaza niba hari umubano wihariye yaba afitanye na Diamond icyakora nkuko amakuru ava muri Tanzania abivuga ngo uyu mukobwa yabereye ibamba itangazamakuru ababwira ko ntamubano wihariye afitanye n'uyu muhanzi.

Image result for Shaddyboo na diamond inyarwanda.com

Shaddyboo na Diamond basanzwe bavugwa cyane mu rukundo

Shaddyboo yahaguritse mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nzeri 2018 ageze muri Tanzania yakirwa nabantu bo muri Wasafi barimo usanzwe ashinzwe gucungira umtekano uyu muhanzi, uyu mukobwa akigera ku kibuga cy'indege yakiriwe na Televiziyo ya Wasafi Tv iyi nanone ya Diamond bamubaza ibinyuranye agiye muri Tanzania gukora ubundi yerekeza kuri Hotel ari kubamo kugeza magingo aya.

Amakuru yizewe Inyarwanda.com ifite ava muri Tanzania ni uko kuri Hotel ya Hyatt haraye habereye ibirori bikomeye byo kwakira uyu mukobwa aho Diamond n'inshuti ze bari bahuriye kuri iyi Hotel bakanywa bagasangira bamuha ikaze muri Tanzania. ibi nabyo biri mu byabyukije ubukana bw'abahamya ko uyu mukobwa yaba ari mu rukundo rwhariye na Diamond.

shaddybooShaddyboo akigera ku kibuga cy'indege yakiriwe n'umusore w'ibigango usigaye acungira umutekano DiamondshaddybooShaddyboo yahise yakirwa kandi na Televiziyo ya Wasafi Tv yari yaje kumwakira ku kibuga cy'indegeshaddybooshaddybooShaddyBoo ari kugenda muri imwe modoka z'agaciro za Diamond 

REBA HANO UKO SHADDYBOO ABYUTSE AREBA AHO BANYWEREYE MURI SALLON Y'ICYUMBA YARAYEMO 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gihozo5 years ago
    Good story.
  • jojo5 years ago
    ahaaa ko imana ko yamuhaye ubwiza c nagume abupfushe ubusa
  • alinette5 years ago
    muliryo rushanwa ryababyinyi bindilimbo za diamond, nizereko atazibagirwa na wamugore wigikuri ubyina muli kaka video kaciyibintu gasilikira kuli whatsup, uliya mugore yamukoreye marketting pe, jye niwewatumye nkundindilimbo ze. diamond yarakuiliye kumugenera ishimwe





Inyarwanda BACKGROUND