RFL
Kigali

Seyi Shay wamamaye muri Nigeria agiye gutaramira mu Rwanda afatanyije na Charly&Nina

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/09/2017 11:12
0


Seyi Shay ni umuhanzikazi ukomeye mu gihugu cya Nigeria uririmba injyana zinyuranye zirimo Afro pop,R&B na Reggae. Seyi Shay ufite izina mu bahanzikazi bakomeye muri iki gihugu gisa n'ikiyoboye muzika yo muri Afurika agiye gutaramira mu Rwanda mu gitaramo kimaze kwamamara nka Jazz Junction.



Kigali Jazz Junction imaze kubaka izina hano mu Rwanda imaze kwitabirwa n’abahanzi bakomeye muri Afurika barimo na Kidum uheruka inaha. Kigali Jazz Junction ni igitaramo gisanzwe kiba buri mpera z’ukwezi. Kuri ubu iki gitaramo kigiye kwitabirwa n’uyu muhanzikazi ukomeye myri Nigeria aho azaba afatanya n’abahanzikazi bakomeye hano mu Rwanda Charly na Nina.

kigali

Igitaramo gikomeye kigiye kubera i Kigali

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri Kigali Serena Hotel tariki 29 Nzeri 2017 guhera saa mbili z’ijoro (20:00) mu gihe imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00’) aho kwinjira bizaba ari 10000frw, 20000frw na 160000frw ku meza y’abantu umunani bazaba bicaye mu myanya y’icyubahiro.

REBA HANO INDIRIMBO 'RIGHT NOW' YA SEYI SHAY

REBA HANO MURDA UYU MUHANZIKAZI YAKORANYE NA PATORANKING






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND