RFL
Kigali

Sesiliya umugore w’ubuhanga bwihariye bwanyuze benshi mu ikinamico Urunana yashyinguwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/08/2018 19:33
0


Umugore witwa Muteteri Penina Joy wamamaye nka Sesiliya mu bihangano by’ikinamico “Urunana” ndetse no mu itorero Indamutsa za RBA weze imbuto zakebuye benshi mu buzima bwa buri munsi, kuri uyu wa 6 yasezeweho bwa nyuma n’abo bakinannye, inshuti, abavandimwe n’imiryango, ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.



Sesiliya yibukirwa na benshi mu ikinamico ’Icyanzu cy’Imana’ benshi bita ’UWERA’ aho yakinnye ari umugore w’umugome cyane wari Mukase wa Uwera ndetse agashaka no kumwicisha. Izina rye ryakomeje kogera mu ikinamico “Urunana” yatangiye kumvikana kuri Radio Rwanda mu 1999.

ear

Ku rusengero rwa EAR niho umurambo wa Sesiliya wavugiweho amasengesho hasabwa Imana ku mwakira mu ntungane.

Yasezeweho bwa  nyuma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama 2018. Umurambo we wavugiweho amasengesho mu rusengero rwa EAR ruherereye i Kanombe mu karere ka Kicukiro, ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu.

Nyabenda Narcisse wamenyekanye mu ikinamico mu cyahoze ari ORINFOR [ubu ni RBA], yatanze ubuhamya bw’uko bakoranye na nyakwigendera Sesiliya. Ayirwanda Jean Claude wamenyekanye nka Bushombe yatanze ubuhamya mu izina ry’abandi bakinnyi b”Urunana”

AMAFOTO:

nyabyenda

Ayirwanda Jean Claude wamenyekanye nka Bushombe aha ari kumwe na Kubwimana Seraphine, Umwanditsi w'Ikinamico akaba n'Umutoza w'Abakinnyi

abakinyi

clusade

yasezswwehp

paroisse

indabo ku mva

umurambo

Umurambo wagejejwe ku irimbi rya Rusororo

nyabyenda narcisse

Nyabyenda Narcisse wamenyekanye cyane kuri ORINFOR yatangaga ubuhamya bw'uko yabanye na  nyakwigendera

ni umuhano

Ni umuhango wakoranyije abo babanye, inshuti n'abavandimwe kugeza ku bamukunze mu ruganda rw'ikinamico

abavandimwe

Umuryango we washyize indabo ku mva bamusezeraho bwa nyuma. Buri umwe wavugaga yavugana ikiniga abandi basuka amarira menshi... Andi bagiye kuririra ahitaruye kuko na n'ubu ntibarabyumvaabatanze ubuhamya

Pasiteri Antoine Rutayisire niwe wayoboye isengesho







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND