RFL
Kigali

Serena Gomez na Justin Bieber bagaragaye bishimana ku mucanga wa Laguna mbere y’umunsi w’abakundana

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/02/2018 18:49
0


Mu nkuru z’urukundo zagiye zivugwa kenshi hanze y’imipaka y’u Rwanda hakunze kuvugwa ku rukundo rw’ibyamamare Selena Gomez na Justin Bieber. Aba bombi bakuze bakundana mu buryo bweruye n’ubwo nyuma byasakuje ko batandukanye, ariko abenshi bahamya ko batigeze batandukana bifatika kuko inshuro nyinshi baba bari kumwe.



Nkuko tubikesha TMZ, Justin Bieber na Selena Gomez bashobora kuba batazaba bari kumwe ku munsi wahariwe abakundana uzwi nka St Valentin wizihizwa buri mwaka tariki 14 Gashyantare, gusa bo bahisemo kwishimana mbere y’uko uwo munsi ugera, ubu bari kumwe.

Ejo ku Cyumweru Selena Gomez na Justin Bieber bari kwishimana kuri Montage Hotel aho bombi bari baryamye munsi y’umutaka ku mucanga wa Laguna. Ibi byabaye nyuma y’uko bimenyekanye ko Serena Gomez kuwa Kabiri azajya I New York kwitabira ibirori by’Icyumweru Cyahariwe Abatoza bo Kumurika Imideri ntabashe kubonana na Justin Bieber.

Ikigaragara cyo n’ubwo ku munsi wahriwe abakundana wa Saint Valentin aba bombi batazabasha kubonana, ariko nta numwe muri bo uzabyicuza cyane ko bamaranye impera z’icyumweru (Weekend) tuvuyemo kandi bishimishije bihagije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND