RFL
Kigali

Senderi yashyize Israel Mbonyi ku rutonde rw'abahanzi akunda cyane ndetse avuga ko indirimbo zabo zishyira benshi mu mwuka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/11/2017 9:35
2


Umuhanzi Senderi International Hit yatangaje ko Israel Mbonyi ari umwe mu bahanzi nyarwanda akunda cyane. Yanagereranyije indirimbo ze n'iza Mbonyi kuko zose zifasha abantu bakishima bakaruhuka.



Eric Senderi uzwi nka Senderi Hit ni umuhanzi uzwi mu ndirimbo nka Jalousie, Nta kashi, Twaribohoye, Uri icyomoro, Kora, Ndanyuzwe n'izindi. Ku bijyanye no kuba akunda cyane Israel Mbonyi yabitangaje akoresheje urubuga rwa Instagram aho yafashe 'poster' yamamaza igitaramo cya Israel Mbonyi akayisangiza abakunzi be, hanyuma munsi y'iyo foto akandikaho amagambo ashimagiza Israel Mbonyi ari nako agereranya indirimbo ze nk'ize. Senderi yavuze ko Israel Mbonyi abaye uwa 6 mu bahanzi nyarwanda akunda cyane kandi yemera. 

Image result for Senderi Hit amakuru

Umuhanzi Senderi International Hit

UMVA HANO 'HARI UBUZIMA' IMWE MU NDIRIMBO NSHYA ZA ISRAEL MBONYI

Senderi avuga ko abahanzi nyarwanda bose abakunda, gusa ngo hari abo akunda cyane abo akaba ari: Meddy, Theo Bosebabireba, Mibirizi, Bruce Melodie, Gaby Kamanzi na Israel Mbonyi. Imbarutso yo gukunda cyane Israel Mbonyi, Senderi yavuze ko yagiye mu isoko rya Manihira, asanga abaturage barimo kuririmba indirimbo ze n'iza mbonyi kandi bari mu mwuka, ibyo bituma ahita akunda cyane uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu muziki w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yagize ati:

Uraho muvandimwe Mbonyi, aba ni abahanzi bagenzi banjye b'abanyarwanda nkunda: Meddy,Theo Bosebabireba, Mibirizi, Melodie, Gaby Kamanzi. N'abandi simbanga ariko abo baza ku isonga. Ubu nawe ubaye uwa 6, nkwinjije mu bahanzi nemera cyane kandi nkunda kubera noneho ahantu nasanze indirimbo zawe bari kuziririmbana n'izanjye, bari mu mwuka neza pe mu isoko rya Manihira byandenze kabisa, dufasha imitima ya benshi tutazi kwishima no kuruhuka, bakagubwa neza mu byo bahinze bakeza.

Senderi Hit

Ubutumwa Senderi Hit yanyujije kuri Instagram

Inyarwanda.com yabajije Israel Mbonyi niba Senderi International Hit ari mu bahanzi akunda cyane dore ko indirimbo zose z'aba bahanzi zijyana abantu mu mwuka nk'uko Senderi yabitangaje, Israel Mbonyi yirinda kugira byinshi atangaza, gusa avuga ko Senderi amusetsa cyane ndetse akaba akora cyane. Yagize ati: "Senderi aranyica (aransetsa cyane), ni umukozi arakora cyane"

Israel Mbonyi ni umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo; Uri number One, Yankuyeho Urubanza, Ku migezi, Ndanyuzwe, Nzibyo Nibwira, Ku musaraba, Agasambi, Hari Impamvu, Sinzibagirwa, Ku marembo y'ijuru n’izindi. Muri iyi minsi ari kwitegura igitaramo kizaba tariki 10/12/2017 aho azaba amurika album ye ya kabiri yitwa Intashyo mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali mu mujyi wa Kigali kuva isaa kumi n'imwe z'umugoroba. 

Image result for Israel Mbonyi amakuru inyarwanda

Israel Mbonyi

Muri iki gitaramo, Israel Mbonyi azaba ari kumwe na Patient Bizimana, Dudu T Niyukuri na Aime Uwimana. Kwinjira muri iki gitaramo cye ni ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe, naho mu myanya y'icyubahiro amatike ni 10,000Frw ku bantu bayagura mbere y'igitaramo na 15,000Frw ku bantu bazayagura ku munsi w'igitaramo. 

Israel Mbonyi

Igitaramo Israel Mbonyi agiye kumurikiramo album 'Intashyo'

Aime Uwimana

Aime Uwimana azaririmba mu gitaramo cya Israel Mbonyi

Dudu T Niyukuri

Dudu T Niyukuri azifatanya na Israel Mbonyi

Israel Mbonyi

Patient Bizimana nawe azaririmba mu gitaramo cya Israel Mbonyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Arik se uyu yakoze cg agaceceka ninde wamugize promoter
  • Sammy gatete 6 years ago
    Hhhhh nkunda ko agira udushya !!! Yewe n umu comedien kbs





Inyarwanda BACKGROUND