RFL
Kigali

“Aba Rayon ni twe tuzi gufana”Senderi mu ndirimbo ‘Rayon ni twe ba mbere’ yakoreye Rayon Sports-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/10/2018 9:53
3


Umuririmbyi Nzaramba Eric Senderi Hit yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Rayon ni twe ba mbere’ yakoreye ikipe ya Rayon Sports. Ni indirimbo yumvikanishamo ubushongore n’ubukaka bw’iyi kipe ndetse n’uburyo abafana bayo ari bo bazi gufana cyane.



Muri iyi ndirimbo, Senderi Hit aterura agira ati “Turafana, tuzayifana, tuzayigwa inyuma. Dufite ibikombe, dufite CECAFA n’iby’agaciro byinshi muri kimwe cya kane cya Confederation Cup twagezeyo. Dufite agahigo k’abafana benshi mu Rwanda…Aba-Rayon ni twe tuzi gufana, ..”

Mu kiganiro na INYARWANDA, Senderi Hit yavuze ko ari indirimbo ya kabiri akoreye iyi kipe bitewe n’uko ayihoza ku mutima. Ati “Nyituye abafana bo mu Rwanda ndetse n’abo mu mahanga. Imyenda mishya, indirimbo nshya, ni impano nongeye gutanga mpa Rayon Sports ikipe nkunda bivuye ku mutima, muze kuri sitade indirimbo mwayimenye tubyinane. Murakoze, Imana itugende imbere nk’aba Rayon Sport.”

Image result for Senderi Hit mu bafana ba Rayon Sports

Senderi yashyize hanze indirimbo nshya yakoreye ikipe ya Rayon Sports yise 'Rayon nitwe ba mbere'

Si ubwa mbere uyu muhanzi akoreye indirimbo ikipe ya Rayon Sports kuko no mu myaka yambutse yakoze indirimbo y’iyi kipe yise “Aba Rayon” yakunzwe cyane. Senderi ari ku rutonde rw'abahanzi Nyarwanda bazaririmba ubwo ikipe ya Rayon Sports izaba imurika imyenda mishya muri 'Saison' ya 2018/2019. Uyu muhanzi azahurira ku rubyiniro na Queen Cha, King James ndetse na Safi Madiba.

Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2018 ni bwo hateganijwe umuhango wo kumurika imyenda mishya ya Rayon Sports. Ni umuhango ubera kuri Petit sitade i Remera Kuva Saa kumi n'imwe z'umugoroba (17h:00'), kwinjira ni 2000 Frw na 5000 Frw.

UMVA HANO 'ABA RAYON NITWE BAMBERE' YA SENDERI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean Claude Sindikubwabo5 years ago
    iyi ndirimbo ni nziza kbs
  • nkurunziza5 years ago
    uwo muswa naturekete equipe kuko twaramumenye, icyo kiririmbo turacyanze pe!!!
  • NDAGIJIMANA CELESTIN2 years ago
    RAYON KUGEZA MVUYE MUMUBIRI NAHO YAGERA MUKICIRO CYA GATANU NZAYIGWA INYUMA.





Inyarwanda BACKGROUND