RFL
Kigali

Rubavu: Breezy Darius yasohoye amashusho y'indirimbo 'Impamvu' yafatanije na Ally Key na Samatha-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/10/2018 11:38
1


Breezy Darius amaraso mashya mu muziki nyarwanda, yasohoye amashusho y'indirimbo 'Impamvu' yafatanyije n'abahanzi babiri Samatha na Ally Key, ahamiriza Inyarwanda.com ko umuziki uryoha bityo ngo kuwusiga kuri we ni nko kurwara akaremba akabura ubuvuga.



Mu kiganiro kigufi n'uyu muhanzi Breezy Darius wahawe ikaze muri muzika na Ally Key ndetse na Samatha yatangaje ko gukora umuziki bisaba kwihangana ndetse no kumenya impamvu uwurimo gusa ngo kuri we byose arabizi kandi abona aje gukora iyo bwabaga kugira ngo arenze imbibi umuziki we n'uw'akarere muri rusange. Yagize ati:

Njye nahawe ikaze muri muzika na Ally Key ndetse na Samatha kuko ni bo bahanzi twakoranye mbere kandi ubusanzwe njye nkunda umuziki kandi nakundaga gucuranga iz'abandi ubwo rero nzi icyo nje gukora. Mbana n'abahanzi mu buzima bwanjye bwa buri munsi ariko ntabwo bizambuza gukora nanjye nkagera kure kandi ndabyizeye. Ubundi umuziki w'akarere kacu wakunze guhera hasi kubera impamvu zimwe na zimwe ubwo rero njye izo mpamvu ni zo nje kureba ubundi tukawurenza imbibi.

Indirimbo Impamvu yiganjemo amagambo ashimangira ko hari aho Breezy Darius yavuye ndetse ko hari aho yifuza kugera. Mu kiganiro na Inyarwanda.com Breezy Darius yavuze ko indirimbo Impamvu n'ubwo yayikoranye n'abandi bahanzi ariko ariwe wayanditse kandi ashingira ku bintu byabayeho kandi bikunda no kubaho. Ubusanzwe Breezy Darius yari amenyerewe mu mwuga wo gufotora bya kinyamwuga gusa kuri ubu yamaze no kwerekeza muri muzika.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMPAMVU' YA BREEZY DARIUS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Galaxx5 years ago
    Darius kwel couragw kbsa this is big platform mzeee





Inyarwanda BACKGROUND