RFL
Kigali

Senderi, Sgt Major Robert, Munyanshoza na Tuyisenge bashyizeho ibiciro ku bifuza gukoresha ibihangano byabo badahari

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:3/10/2018 10:55
4


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu abahanzi bane bamaze kubaka izina mu Rwanda ari bo Eric Senderi Nzaramba, Sgt Major Robert Kabera, Tuyisenge Jean de Dieu na Munyanshoza Dieudonne bagaragaje imbonerahamwe y’ibiciro bizajya byishyurwa ku bashaka gukoresha ibihangano byabo badahari.



Mu itangazo rigenewe abanyamakuru rigaragaraho imikono y’aba bagabo uko ari bane; Senderi International Hit, Sgt Major Robert, Munyanshoza Dieudonne na Tuyisenge Jean de Dieu (Intore Tuyisenge) rigaragaza ko barambiwe abakoresha ibihangano byabo mu nyungu zabo bwite nyamara bo nka ba nyir'ubwite ku bihangano ntibigire icyo bibinjiriza. Ibi byatumye bafata umwanzuro wo gutangaza ibiciro bizajya bigenderwaho igihe hari ugiye gukoresha ibihangano byabo badahari bitewe n’aho ari.

Bifashishije Itegeko ryo kuwa 13/08/2018 nomero 50/2018 ku ngingo yaryo ya 216 mu gace karyo ka Gatanu n’ingingo ya 263 ryatangajwe mu Igazeti ya Leta, Nomero 39 yo kuwa 24/09/2018, rigenga umutungo bwite mu by’ubwenge, babanje kugaragaza ko uzakoresha ibihangano byabo mu buryo bunyuranye n’amategeko mu bimubyarira inyungu atabasabye uburenganzira azabihanirwa hagendewe ku cyo itegeko riteganya.

Senderi Hit

Bagaragaje icyo itegeko riteganya

Batangaje aho ibihangano byabo byemewe gucurangwa hatandukanye harimo ku maradiyo, televiziyo mu ngo ndetse no hanze y’u Rwanda. Byagera mu birori bitandukanye batarimo ho bikagira umwihariko w’ibiciro nk’uko bigaragara ku mugereka w’ibaruwa bandikiye abanyamakuru. Mu Kagali, Umurenge n’Akarere ku munsi umwe ni 50,000Rwf na 1,000,000Rwf ku mwaka; mu ntara, umujyi wa Kigali,Ibigo bya Leta, Abikorera, Minisiteri na Diaspora ni 200,000Rwf ku munsi na 2,000,000Rwf ku mwaka naho ku ba DJs bo ku mihanda mu ma studio nokuri bamwe bashyira ibihangano kuri CDs/DVDs na Flash Disk bazajya batanga 50Rwf ku munsi na 15,000Rwf ku mwaka.

Senderi Hit

Dore ibiciro ku bifuza gukoresha ibihangano by'aba bahanzi mu gihe badahari

Tubibutse ko ibi biciro bizajya bikurikizwa ku bantu bose bashaka gukoresha ibihangano by’aba bahanzi batahibereye. Naho abashaka ko bajya aho ibirori byabereye bakabaririmbira bahibereye/Live bemera ko bakumvikana uko bishoboka kose. Bemeye kuzagenera ibihembo bya 20% ku byo rya tegeko twavuze haruguru rigena ku umuntu wese uzajya utanga amakuru mu buryo bw’amajwi n’amashusho by’aho ibihangano byabo biri gukoreshwa nta burenganzira babiherewe.

Senderi

Sgt Major Robert, Munyanshoza Dieudonne, Senderi International Hit na Intore Tuyisenge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Larissa 5 years ago
    Trop c’est trop,merci pour cette bonne décision!!! C’est votre droit le plus absolu, il se doit de dire qu'ils Vous ont tellement volé. Ils doivent payer.......
  • Ntaribi5 years ago
    Nubundi se ko ari LETA ibikoresha, ibuzwa niki kubaha amafranga. Bayabaye nabo bibereho. Nibe nabo ntibari gusahura, barasaba ibyo baruhiye
  • 5 years ago
    Ibyo birakwiye koko! abantu nkabo bagafatirwa ibihano.
  • Yves Dukuze K5 years ago
    Ibi bintu ndabishyigikiye ariko niba barakoze indirimbo za politike bagamije inyungu nkiyo nabyo nikibazo. uruhare rwabo mukubaka igihugu rwaba rugabanuka. gusa na none nabo kuko bakeneye gutera imbere numva kuri njye bakumvikana na leta ku rwego rw'igihugu bakajya bagira ibyo bagenerwa bya buri mwaka bihoraho nabo bagakoresha ibihangano byabo uko babikeneye, nibitaba gutyo iryo tegeko rizafata benshi.





Inyarwanda BACKGROUND