Nyuma y’amezi abiri urugo rwa Dj Pius na Ange Umulisa rwibarutse imfura yabo bise Abriel,kuri uyu wa kane umuhanzi Senderi international Hit na bagenzi be baraye babakoreye umuhango wo kubahemba.
Mu kiganiro,Senderi International Hit yagiranye na Inyarwanda.com nyuma y’uyu muhango yavuze ko ibi yabikoze mu rwego rwo kubahiriza umuco nyarwanda ndetse no kubumbatira urukundo ndetse n’ubucuti mu muryango nyarwanda.Senderi yagize ati:”Ubundi mu muco wa Kinyarwanda iyo umuryango ubyaye barawusura ndetse bakanawuhemba mu rwego rwo kwishimira umuntu mushya umuryango uba wungutse.”
Senderi n'inshuti ze bari bitwaje ibihembo bazaniye uyu muryango
Naho mu izina ry’umuryango,Dj Pius yavuze ko byabashimishije cyane dore ko Senderi ari umwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango.Aha,Dj Pius yagize ati:Senderi ni inshuti y’umuryango wanjye,aduhora hafi kandi no mu buzima bwa buri munsi turabana cyane.Senderi kandi ni inshuti ya Madame kuko usibye kuba yaraduhaye inka ku bukwe bwacu,yanayihaye Madame ku isabukuru ye y’amavuko.
Senderi,Samusure na Theo ndetse n'inshuti zabo bari babucyereye baje guhemba
Bari bitwaje ibihembo bitandukanye
Bakigera mu rugo bakiriwe na Ange umufasha wa Pius
Ubwo Senderi yajyaga guhemba Dj Pius na Ange, yagiye aherekejwe n’inshuti ze za hafi zirimo Theo Uwiringiyimana(Bose babireba)ndetse na Samusure.
Ibyishimo byari byinshi muri uru rugo
Abriel n'ababyeyi be
Mu ruganiriro, banyuzagamo bakareba na zimwe mu ndirimbo harimo n'iza Two 4 real
Senderi avuga ko uyu muryango ari inshuti ze za hafi
Senderi ateruye Abriel imfura ya Pius na Ange
Senderi avuga ko iyo umuryango wungutse umuntu mushya biba ari ibyishimo
Samusure ateruye Abriel
Theo Uwiringiyimana ateruye Abriel
Senderi avuga ko guhemba ari umuco mwiza wa kinyarwanda
Senderi n'umuryango wa Dj Pius ni inshuti magara
Dj Pius yashimishijwe n'urukundo aba bamugaragarije we n'umuryango we
Dj Pius azwi cyane nk'umuhanzi uririmba mu itsinda rya two4real mu gihe umufasha we Ange Umulisa azwi mu biganiro bitandukanye by'imyidagaduro ndetse n'ibyo kwamamaza kuri televiziyo.
Robert Musafiri
Photo:Moses Niyonzima
TANGA IGITECYEREZO