RFL
Kigali

Senderi na Tuyisenge mu byishimo bidasanzwe nyuma y'aho Perezida Kagame atanze urugero ku ndirimbo yabo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/07/2017 11:26
0


Kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017 ni bwo Perezida Kagame yiyamamazaga mu karere ka Rulindo. Mu ijambo yahavugiye yagarutse ku kurinda ibyagezweho atanga urugero ku ndirimbo ya Senderi na Tuyisenge bise ‘Nzabivuga’. Ibi byateye ibyishimo bidasanzwe aba bahanzi.



I Rulindo ubwo Perezida Kagame yagezaga ijambo ku baturage, yaje kubibutsa kurinda ibyagezweho ahita akoresha rugero rw’indirimbo ya Senderi na Tuyisenge bise ‘Nzabivuga’, ibi byateye ibyishimo bidasanzwe Senderi Hit. Ibyishimo by’uyu muhanzi yabigaragarije Inyarwanda.com mu kiganiro yaduhaye. Senderi Hit yatangiye agira ati:

Ni ubwa mbere Perezida Kagame yavuga ku ndirimbo yanjye ariko ni kenshi ndirimba kandi ahari, ndahamya ko aba azumva icyanshimishije kurushaho ni uko iyi ndirimbo yatanzeho urugero ari indirimbo twanditse njye na Tuyisenge ubwo twari kumwe nawe muri 2016 i Gicumbi ku munsi wo Kwibohora aha yari agarutse ku kuntu imisozi iri aho i Gishambashaya yarinze izahoze ari ingabo za RPA ndetse bagomba kuyirinda.

I Rulindo hari abantu ibihumbi n'ibihumbi

UMVA HANO INDIRIMBO 'NZABIVUGA' YA SENDERI NA TUYISENGE

Senderi yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko kuba Perezida Kagame yaragarutse ku ndirimbo ye byamuteye imbaraga zo gukora cyane agakomeza kuririmba ibyiza u Rwanda rwagezeho bityo bigakomeza kumufasha gufatirwaho urugero nk’umuhanzi uririmba ibyiza by’u Rwanda. Uyu muhanzi yatangaje ko yiyumviye n'amatwi ye uko Perezida atanga urugero ku ndirimbo ye cyane ko nawe yari ari i Rulindo kuko yari mu baherekeje Perezida Kagame.

Perezida abyina indirimbo z'abahanzi baba baje kumushyigikira

Senderi yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ari intsinzi ikomeye agize mu buhanzi bwe ati”Urabona ko iyo uririmba uba witeze ukubwira ko waririmbye ibintu byiza, bikaba akarusho iyo icyo wakoze gishimwe n’umuntu mukuru, njye rero si umukuru gusa ahubwo ni n’umukuru w’igihugu.”

REBA HANO UBWO PEREZIDA KAGAME YIYAMAMARIZAGA I RULINDO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND