RFL
Kigali

Senderi Hit yashyize hanze indirimbo 'Kunda umuntu' yari yarabiciye iwabo ku ivuko i Migongo -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/11/2018 18:40
1


Senderi Hit uvuka mu karere ka Kirehe ahahoze hitwa mu Migongo, kuri ubu ashishikajwe bikomeye no gukumbuza urubyiruko ibijyanye n'umuco w'iwabo ku ivuko. Magingo aya yashyize hanze indirimbo yise 'Kunda umuntu' iyi ikaba iyo baririmbiraga abakobwa mbere y'uko barongorwa.



Adusobanurira iby'iyi ndirimbo Senderi Hit yagize ati"Nta muntu iwacu (Migongo) mu karere ka Kirehe warongorwaga batamucurangiye iyi ndirimbo. Yifashishwaga mu muhuro (ijoro ribanziriza kurongorwa) ndetse no mu kuzinduka cyangwa se kugarura amaguru ibi bikaba bizwi nko guhemba umubyeyi mu bindi bice by'u Rwanda iyo babaga bageze mu rugo rw'umubyeyi. Yifashishwaga kandi mu nkera zo mu migongo."

Senderi

Senderi Hit

Nk'uko Senderi Hit yabitangarije Inyarwanda.com iyi ndirimbo yabaga irimo amagambo azimiza yibutsa umukobwa kwirinda no kwifata aho mu gitero cy'iyi ndirimbo bagira bati"Aho uzajya ugera hose jya ufunga imbere yawe." Iyi batangiraga kuyiririmbira umukobwa wapfunduye akenshi wasangaga yanga kujya kuvoma yasokoje mukusa (penke yo mu migongo).

Iyi ndirimbo nshya ya Senderi Hit yayikoreye muri Monster Record ikorwa na Producer Knox Pro. Nk'uko nyiri ubwite yabitangarije Inyarwanda.com ngo amashusho yayo aratangira gufatwa mu minsi ya vuba.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA 'KUNDA UMUNTU' YA SENDERI HIT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bayazigame evaliste 5 years ago
    nibyiza pe





Inyarwanda BACKGROUND