RFL
Kigali

Senderi Hit yashyize hanze indirimbo ‘Migongo City’ iri mu rurimi rw’ikinyamigongo rwo mu Gisaka aho avuka–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/02/2018 9:38
0


Senderi umwe mu bahanzi b'abanyadushya dufite mu Rwanda, kuri ubu yatangiye urugamba rwo kubungabunga ururimi kavukire rwo mu Gisaka aho akomoka, akora indirimbo ziri muri urwo rurimi rwitwa Ikinyamigongo cyane ko nawe afite impungenge ko nta gikozwe indimi kavukire z’uduce tunyuranye zazacika burundu.



Nkuko yabitangarije Inyarwanda.com, iyi ndirimbo nshya Senderi yashyize hanze ngo iri mu mushinga w’indirimbo nyinshi ari gukora zizaba ziri muri uru rurimi rw’Ikinyamugongo ururimi kavukire rwo mu Gisaka aho uyu muhanzi akomoka.

Aganira na Inyarwanda.com Senderi Hit yabwiye umunyamakuru ko yatangiye kuririmba muri uru rurimi kuko yabonaga bamwe mu batuye muri aka gace cyangwa abahakomoka bakomeje kurwibagirwa kandi ari kimwe mu bigize amateka y’aka gace k’ahahoze hitwa mu Gisaka.

Muri iyi ndirimbo Senderi avuga ko yanditsemo amagambo 85 y’uru rurimi rushya akaba ari amagambo avuga uduce tunyuranye tw’ahahoze ari mu Gisaka, ibikoresho byo mu ngo byifashishwaga, ibimera n’inyito z’imisozi yo muri aka gace. Ni indirimbo ya mbere iri muri uru rurimi uyu muhanzi ashyize hanze cyane ko ateganya gukora n’izindi nyinshi zirimo iyitwa ‘Mpa nguhe’ ari nayo azakurikizaho mu minsi iri imbere.

senderiSenderi Hit

Iyi ndirimbo nshya ya Senderi yise ‘Migongo City’ ni indirimbo yakozwe na Madebeat muri Uno Music studio nshya iri mu mujyi wa Kigali. Amwe mu magambo uyu muhanzi yaririmbye yabwiye Inyarwanda ni ‘Mundaragati, igicuncu, nkuyumwonga, inopfu, inkuyo, Gakonko, wampingi, kaperi, inshyatari, imigari, intabataba, Irene, ubuhindigiri, Ku nterabitwenge, igitengo, amatetu, igikanja, Rwashengera,  Umuceno, Rwanyuma, Guhwehura,Mukirambi, inyegamo, Ingemu(urutoki), Ikirambi, Rubamba, Rwakinumi, Gasarasi, mpa nguhe, Mwirasaniro n'andi.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA ‘MIGONGO CITY’ YA SENDERI HIT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND