Senderi Hit yashyize hanze indirimbo yise ‘Kamujyi’ yumvikanishamo ubutumwa yageneye abantu bahemukirwa n’inshuti cyangwa se abo bakorana mu buzima bwa buri munsi.
Ni indiirimbo yizeyeho gukundwa na benshi bahemukirwa. Yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo yayanditse ashingiye ku byo abona mu mujyi no mu cyaro. Yavuze ko ari kenshi umuntu arara akora akiyuha icyuya ariko yajya gusarura agahura n’imitego imufungira umugati yari yitezeho kuramuka. Yagize ati “Uburyo turara dushyushya ubwonko tukabira ibyuya ndetse no mu masaha yo kuruhuka ariko wajya gusarura ukabona imitego iraje igufungiye umugati.”
UMVA HANO INDIRIMBO 'KAMUJYI' YA SENDERI INTERNATIONAL HIT
Yungamo ati “Rimwe na rimwe waba uri nk’umufundi, umuyedi cyangwa umushoferi cyangwa ukora mu biro.Ya mitego ikugendaho ugasanga igufungiye umushahara ku kwezi ukigira icyaro. Wagera n’icyaro noneho ugasangayo byabibazo ukagaruka mu mujyi ugatarasa uhiga bundi bushya. Naho umugati ugakomeza kubura."
Senderi yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Kamujyi'
Yasabye abahuye n’ibibazo kuba muri iyi isi bakarenza ingohe ababafungira inzira ahubwo bagakora cyane. Senderi avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo agiye gushaka uko ayikorera amashusho yayo. Yavuze ko anateganya gufata amashusho y’indirimbo yise ‘Nzabivuga’ ndetse na ‘Convention’ ndetse n'iyi ndirimbo nshya yashyize hanze yise ‘Kamujyi’.
UMVA HANO INDIRIMBO 'KAMUJYI' YA SENDERI INTERNATIONAL HIT
TANGA IGITECYEREZO