RFL
Kigali

Senderi Hit wababajwe n’igifunguzo yasigiwe na Ama G yatangaje ko 2018 isiga arongoye kubera igitutu cya Whatsapp

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/02/2018 15:10
0


Kuva mu myaka itambutse Senderi ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakunze kugirwa iciro ry’imigani mu biganiro by’abanyamuziki iyo bashaka kuvuga umuhanzi ukuze ariko utararushinga. Kuri ubu Senderi yarahiye ahigira kurangiza umwaka wa 2018 arongoye byanze bikunze cyane ko yemera ko arambiwe ibimuvugwaho bamuha urwamenyo.



Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com mu minsi ishize, Senderi yadutangarije ko agiye kurongora kuko arambiwe ibikunze kumwandikwaho ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abagabo bakunze kumusigira ibifunguzo igihe bo baba barangije gahunda zabo. Senderi uhamya ko agiye gutereta inkumi ya Kimironko, yatangaje ko hatagize igihinduka uyu mwaka wa 2018 warangira ashinze urugo na cyane ko mu minsi ya vuba yijeje umunyamakuru ko azashyira hanze ifoto y’umukunzi we.

senderiSenderi International Hit

Senderi yemeza ko atararangiza guhitamo umukobwa abona bazabana. Yagize ati: ”Yeah nzarongora uyu mwaka rwose ndambiwe ibintu bagenda bandika kuri za whatsapp.. ba Ama G bansigira ibifunguzo barangije gahunda zabo, nzabaha ifoto vuba rwose z’uwo nzaba nahisemo. Ndi mu nzira n'ubu ndi kujya kumushaka Kimironko.” 

Aya magambo Senderi ayatangaje mu gihe nyamara mu minsi ishize yatangazaga ko afite ubukene bumurembeje ndetse nyuma yaho aza kubigira urwitwazo asaba abatora abahanzi bitabira PGGSS kuzamurwanaho bakamutora na cyane ko abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha akunze kugaragaza ko ari umwe mu bagahawe amahirwe yo kwitabira irushanwa rya PGGSS8.

UMVA HANO IKIGANIRO SENDERI AHERUTSE GUHA INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND