RFL
Kigali

Senderi Hit nyuma yo kutibona mu bafite amahirwe yo kwitabira PGGSS8 yarahiriye kutagira icyo avuga kuri iri rushanwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/03/2018 17:20
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Werurwe 2018 nibwo impapuro zo gutoreraho zageze ku bitangazamakuru binyuranye nabandi bagomba gutora, aha harimo itegeko ry’uko nta muhanzi urengeje imyaka 35 uzitabira PGGSS8 itegeko ryongeye gukumira Danny Vumbi ndetse na Senderi Hit kimwe nabandi barengeje iyi myaka.



Inyarwanda.com twifuje kubaza Senderi icyo yavuga nyuma yo kongera kutibona mu bafite amahirwe yo guhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8. Senderi Hit atabiciye ku ruhande yahise atangaza ko nta kintu avuga kuri iki kibazo kuva ubwo ahita aruca ararumira. Ikibazo cyose uyu muhanzi yabazwaga yahitaga aturika agaseka akanga kugira igisubizo na kimwe aha umunyamakuru mu rwego rwo kwanga kugira icyo atangaza.

Image result for senderi hit PGGSS

Senderi Hit ni umwe mu bazwiho gushyushya irushanwa

Senderi Hit si ubwa mbere itegeko ry'uko nta muhanzi urengeje imyaka 35 rimugonze cyane ko na 2017 nanone ryamugonze bikamuviramo kutitabira iri rushanwa risa n'aho ari ryo rukumbi ry’umuziki riri mu Rwanda. Benshi bari batekereje y'uko uyu muhanzi kuri iyi nshuro yajyamo cyane ko yari amaze iminsi abisaba yemye ndetse anataka inzara aho yatangazaga ko inzara imumereye nabi asaba ngo bamutore byibuza yisubize ikuzo none birangiye bibaye cya cyizere kiraza amasinde.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND