RFL
Kigali

Senateri Tito Rutaremara yasuye abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bari i Nyamata-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/02/2018 12:18
1


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2018 ni bwo kuri Golden Tulip i Nyamata haberaga ikiganiro kihariye hagati y’abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ndetse na Senateri Tito Rutaremara yari yabasuye mu mwiherero bazavamo nyuma y'iminsi 14.



Nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda 2018,  Senateri Tito Rutaremara yaganirije aba bakobwa ku bijyanye n’indangagaciro z’abanyarwanda, abakangurira kwiteza imbere, guharanira kudatatira ubumuntu no gukunda igihugu.

Usibye uyu muyobozi uri mu bakomeye cyane mu Rwanda wasuye aba bakobwa mu mwiherero, byitezwe ko hari n'abandi bayobozi banyuranye bazagenda basura aba bakobwa bakabaganiriza ku ngingo zinyuranye babungura ubwenge ku buryo umukobwa hari ikintu kizima akura mu mwiherero bitandukanye no gupfa kugenda gusa nk'uko kenshi hari ababitekereza gutyo.

Aba bakobwa uko ari makumyabiri bari mu mwiherero, bawinjiyemo ku wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018 bikaba byitezwe ko bazavayo bahita bitabira ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018, ibi birori bikaba biteganyijwe tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Senateri Tito Rutaremara ubwo yaganirizaga aba bakobwa

AMAFOTO: MissRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umukunzi josiane6 years ago
    Annastasia umutoniwase turagushyigikiyeeeee!!(gutora miss ujya muri message ukandikamo Miss ugasiga akanya ukandika 31ubundi ukohereza kuri 7333





Inyarwanda BACKGROUND