RFL
Kigali

Semivumbi Paul murumuna wa Danny Vumbi yatsindiye kujya mu 10 ba mbere ku Isi bahatanira igihembo mpuzamahanga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/03/2018 9:58
3


GIST Tech-I ni amarushanwa ngarukamwaka yitabirwa n’abatuye mu bihugu 136 biri mu nzira y’amajyambere. Semivumbi Paul murumuna wa Danny Vumbi yatsindiye kujya mu 10 ba mbere ku Isi bahatanira igihembo mpuzamahanga cya GIST Tech-I.



Kuri ubu iri rushanwa GIST Tech-I ryamaze kurangira cyane ko mu bahatanaga hamaze gutangazwa icumi bazavanwamo uzegukana igihembo cya GIST Tech-I, ariko bose bamaze gutsindira itike yo kuzahagararira ibihugu byabo mu nama y’abashoramari ku Isi.

Muri uyu mwaka wa 2018 itangazo rihamagarira abatuye muri ibi bihugu 136 gutanga imishinga yabo ijyanye na Science ndetse Technology hatanzwe imishinga myinshi iturutse muri ibi bihugu 136 icyakora nyuma yo gusuzumwa ikigwaho n’impuguke hatoranyijwe imishinga 109 yo mu bihugu 46 ijya mu cyiciro bise Semi Finals maze hatangira amatora ya Online yatumye habasha gutoranywa imishinga icumi myiza muri iri rushanwa.

SemivumbiSemivumbi Paul mu icumi babashije gutsindira kugera kuri final y'iri rushanwa

Aya matora anyura kuri internet yamaze igihe kingana hafi n’ukwezi maze icumi bagize amajwi menshi bakaba aribo batsinze aho  bazahabwa ibihembo binyuranye birimo guhabwa amahirwe yo kwitabira inama ikomeye ku isi y’abashoramari bagahuzwa n’abashobora gushora imari yabo mu mishinga batanze, iyi ikaba inama izabera Istanbul muri Turkey. Kimwe n’ibindi bihembo binyuranye aba icumi barimo n’umunyarwanda Semivumbi Paul batsindiye.

Tubibutse ko uzatsinda iri rushanwa mu mishinga 109 yo mu bihugu 46 bazarebera ku watowe cyane binyuze ku rubuga bwite rw’iri rushanwa. Uwatsinze akaba azamenyekana muri iyi nama izabera Istanbul. Mu bahatanaga hakaba harimo abanyarwanda babiri barimo na Semivumbi Paul murumuna w'umuhanzi Danny Vumbi kimwe n’undi mukobwa witwa Ariane Umurerwa gusa uyu akaba atabashije kugera mu icumi ba mbere.

danny Vumbi

Semivumbi Paul murumuna wa Danny Vumbi

Semivumbi Paul murumuna wa Danny Vumbi kuri ubu ari kwiga muri kaminuza y’u Rwanda icyahoze cyitwa KIST. Semivumbi Paul akaba yaratanze umushinga ugaragaramo uko yakwifashisha Ikoranabuhanga mu guteza imbere igihugu atuyemo nkuko amategeko y’irushanwa abigena.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Simon6 years ago
    Ubuse ko mubyamamaje ataragera Istanbul byibuze ngo ahatane ? ahaaa ... ndabarahiye !!
  • john6 years ago
    congs muvandimwe biranshimishije cyane kdi good luck kbsa !
  • Chrys6 years ago
    Ndakwemeye, amahirwe menshi, abanyarwanda tukulinyuma, uzajya agaragaza ubushobozi wese , mugukunda no gukorera igihugu tuzamushyigikira, nzagukorera ubuvugizi, ndi Paris.





Inyarwanda BACKGROUND