RFL
Kigali

Semivumbi Paul murumuna wa Danny Vumbi ni umwe mu banyarwanda 2 bari guhatanira igihembo mpuzamahanga cya GIST Tech-I

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/01/2018 11:34
0


GIST Tech-I ni amarushanwa ngarukamwaka yitabirwa n’abatuye mu bihugu 136 biri mu nzira y’amajyambere, kuri ubu iri rushanwa rigeze mu mahina nk'uko abanyarwanda bakunda kubivuga cyane ko rigeze aho buri wese wabashije gukomeza ahabwa ijwi ry’abenegihugu kugira ngo abashe kwegukana igihembo cya GIST Tech-I.



Muri uyu mwaka wa 2018 itangazo rihamagarira abatuye muri ibi bihugu 136 gutanga imishinga yabo ijyanye na Science ndetse Technology hatanzwe imishinga myinshi iturutse muri ibi bihugu 136 icyakora nyuma yo gusuzumwa ikigwaho n’impuguke hatoranyijwe imishinga 109 yo mu bihugu 46 iri mu cyiciro bise Semi Finals batangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2018 ari nabwo gutora byahise bitangira.

Aya matora anyura kuri internet agomba kumara igihe kingana hafi n’ukwezi maze icumi bagize amajwi menshi bakazaba aribo batsinda bagahabwa ibihembo binyuranye birimo guhabwa amahirwe yo kwitabira inama ikomeye ku isi y’abashoramari bagahuzwa n’abashobora gushora imari yabo mu mishinga batanze, iyi ikaba inama izabera Istanbul muri Turkey. Kimwe n’ibindi bihembo binyuranye abazatsinda bazahabwa.

danny Vumbi

Semivumbi Paul murumuna wa Danny Vumbi ari muri aya marushanwa

Tubibutse ko uzatsinda iri rushanwa mu mishinga 109 yo mu bihugu 46 bazarebera ku watowe cyane binyuze ku rubuga bwite rw’iri rushanwa. Uwatsinze akaba azamenyekana muri iyi nama izabera Istanbul dore ko nyuma y’amatora azarangira tariki 22 Gashyantare 2018. Mu bahatana kuri ubu hakaba harimo abanyarwanda babiri barimo na Semivumbi Paul murumuna w'umuhanzi Danny Vumbi kimwe n’undi mukobwa witwa Ariane Umurerwa.

BASHA GUTORA ABA BANYARWANDA UKANZE HANO

Semivumbi Paul murumuna wa Danny Vumbi kuri ubu ari kwiga muri kaminuza y’u Rwanda icyahoze cyitwa KIST. Semivumbi Paul na Ariane Umurerwa bakaba baratanze imishinga yabo igaragaramo uko bakwifashisha Ikoranabuhanga mu guteza imbere igihugu batuyemo nkuko amategeko y’irushanwa abigena.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND