RFL
Kigali

Selena Gomez yeretse mu bworo bw’ikirenge Bella Hadid yigarurira umutima wa The Weeknd

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/01/2017 15:29
2


Selena Gomez yari amaze igihe kinini atavugwa mu nkuru z’urukundo ariko ubu yamaze kugaragara mu mafoto yasohokanye na The Weeknd ndetse banasomana nk’abari mu rukundo, ni mu gihe Bella Hadid uherutse gutandukana n’uyu musore yahise akura Selena Gomez ku rutonde rw’abo akurikirana kuri Instagram.



Mu ijoro ryo ku munsi wa 2 w’iki cyumweru ni bwo Selena Gomez na The Weeknd basohokanye ahitwa Giorgio Baldi muri Santa Monica, nta makuru yari yarigeze acaracara yaba avuga ko aba bombi bakundana nyamara ibigaragara mu mafoto byerekana ko hari urukundo hagati yabo.

Aya mafoto yahamije ko hari umubano udasanzwe uri hagati ya Selena Gomez na The Weeknd dore ko batayafashwe rwihishwa

Ibi byatangaje ababirebye kuko Bella Hadid ari umuvandimwe wa Gigi Hadid bombi bakaba abanyamideli bazwi, uyu nawe akaba inshuti magara na Selena Gomez, bose bakaba baba mu kigare cya Taylor Swift, gusa ibi ntibyatumye azuyaza gusenya ubucuti bwabo ngo akundane n’umusore wakundanye n’umwe mu bakobwa b’incuti ze, nk’uko indirimbo ye ibivuga ‘Icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi’ (The Heart Wants What It Wants) dore ko Selena yari amaze igihe nta mukunzi afite.

The Weeknd yakundanaga na Bella Hadid

Ibi bibaye mu gihe The Weeknd yatandukanye na Bella Hadid w’imyaka 20 mu kwezi kw’Ugushyingo 2016. Kuba Selena Gomez yahise yigarurira umukunzi we ntibyamushimishije na gato kuko yahise amukura ku rutonde rw’abo akurikira.

Source: TMZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    reka uyu munye ethiopia wa toronto abereke ko umuziki ya wukamiritse
  • 50 cent 7 years ago
    namayobera nkayamedi Nikombibona abakobwa bomuri USA bahinduranya abatipe nkabahindura imyenda bambara MWe siko mubibona ncutizange murabivugaho iki.





Inyarwanda BACKGROUND