Selena Gomez umuhanzikazi akaba n’umukinnyi w’amafilime, yatangaje ko akiri umuseribateri, ariko akaba akeneye umusore mukuru bakundana utari umwana kuri we kubera ubuzima bw’ibyo yagiye anyuramo mu gukundana n’abana.
Selena Gomez wimyaka 23 y’amvuko yahoze akundana n’umuhanzi Justin Bieber w’imyaka 21 nyuma baza gutandukana burundu ndetse ngo arambwiwe abahora bamubaza niba bagikundana cyangwa bafite gahunda yo kozongera gukundana.
Selena Gomez yakundanye na Justin Bieber igihe kingana n'imyaka itatu
InStyle U.K Magazine dukesha iyi nkuru, yamubajije niba agikundana na Justin Bieber,asubiza ko Bieber ari umwana kuko amurusha imyaka ibiri. Selena Gomez yavuze ko kuri ubu yifuza gukundana n’umusore mukuru. Yavuze kandi ko atishimira abasore bamushakisha kuri interineti bakamusaba urukundo mbere y'uko bahura.
Ku bijyanye n’uko yaba ari mu rukundo na Zayn Malik w’imyaka 22 wahoze mu itsinda One Direction, nyuma agatangira kuririmba ku giti cye, Selena Gomez yanyomoje ayo makuru ahubwo yerura ko uwo musore Malik aramutse amusabye ko bakundana, ngo nta kabuza yamwemerera urukundo akaba yifuza cyane ko bakundana.
Selena Gomez yifuza kuba mu rukundo n'umusore utari umwana kuri we
Zayn Malik umusore wifuzwa cyane na Selena Gomez
Zayn Malik wifuzwa cyane na Selena Gomez, amaze igihe ari mu rukundo na Gigi Hadid, nk’uko bigaragazwa n’amafoto yabo bari mu bihe byiza. Kuba Malik yakundana na Gomez byashoboka ariko byamusaba kubanza gutandukana na Hadid kuko Gomez ashaka umusore mukuru ufite gahunda utari uwo kumuryarya.
Bibaye Selena Gomez agasabwa urukundo na Zayn Malik ngo yahita arumwemerera
TANGA IGITECYEREZO