Umuhanzi nyarwanda Selemani Uwihanganye ukorera umuziki we mu gihugu cy’u Bubiligi, muri iki cyumweru yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Selemusa’, avuga ko yakoze mu rwego rwo guha impano abakunzi be muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.
Muri iyi ndirimbo, Selemani avuga ko yashatse kwerekana ko inkuru nziza ari nyinshi ariko inkuru yo kumenya ko umugore wawe atwite iruta izindi zose zibaho.
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Kiberinka', yaboneyeho gutura iyi ndirimbo abakunzi be bose by’umwihariko ababyeyi bitegura kwibaruka abana. Ati “ Ndayitura abamama bose batwite n’abagaho bitegura kuba aba papa.Ni no mu rwego rwo kwifuriza aba fans banjye Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2015.”
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Selemusa'
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Didier Touch muri Kilulu9 Belgique naho amashusho yayo akorwa na B Jack, aho hanagaragaramo umukobwa witwa Lisa ari nawe waherukaga kugaragara mu mashusho y’indi ndirimbo yitwa ‘Sinabikora’ Selemani yari yafatanijemo na Jay Polly.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO