RFL
Kigali

Selemani Uwihanganye yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ‘Pommes’

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:5/03/2016 12:39
1


Umuhanzi nyarwanda Selemani Uwihanganye ukorera ibikorwa bye bya muzika mu gihugu cy’u Bubiligi, kuri ubu yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’imwe mu ndirimbo ze zagacishijeho mu mwaka wa 2015 yise ‘Pommes’



Amashusho y’iyi ndirimbo yayobowe ndetse atunganywa na Julien, mu gihe producer Pastor P ariwe wari wayikoze mu buryo bw’amajwi.Mu kiganiro na Seleman Uwihanganye, yadutangarije ko yishimiye urwego iyi ndirimbo ye yasohotse iriho, akaba ayitura abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abakora umwuga wo gutwara abagenzi(Taxi men).

Reba amashusho y'indirimbo 'Pommes'

Ati “ Ndishimira uburyo yakozwe kandi nkayitura aba Fans banjye, cyane cyane abakora akazi ka Taxi! Yaba abakora Taxi batwara moto cyangwa imodoka baradufasha cyane kuko akeshi nibo banafasha aba fans bacu kugera aho tuba twakoreye ibitaramo, niyo mpamvu nahisemo gukoresha Taxi muriyi video.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Theobald8 years ago
    Congs Selemani;iyi ndirimbo ni nziza cyane komeza ushyiremo ingufu mu bihangano byawe turabikunda cyane.Uri umuhanga cyane turakwemera uzaze ahubwo gukorera ibitaramo mu Rwanda





Inyarwanda BACKGROUND