RFL
Kigali

Selemani na Dj Princess Flor bongeye gutumirwa nabanya-Nigeria mu gitaramo na IYANYA

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/04/2015 9:30
0


Nyuma y’uko umwaka ushize wa 2014 yatumiwe n’umuryango wabanya-Nigeriya(Diaspora)baba mu Bubiligi mu gitaramo bari batumiyemo bene wabo Bracket bazwi mu ndirimbo Yoriyori, kuri ubu umuhanzi Selemani Uwihanganye yongeye kugirirwa ikizere bamutumira mu gitaramo kizagaragaramo Iyanya.



Ni igitaramo gitegerejwe cyane n’abanya-Nigeria baba mu Bubiligi no mu nkengero zaho ndetse n’abandi bakunzi b’umuhanzi Iyanya biganjemo abanyafurika. Iki gitaramo giteganyijwe kuba mu mpera z’icyumweru gitaha kuwa Gatanu tariki ya 01/052015 i Bruxelles mu Bubiligi.

Reba uko umwaka ushize byari byifashe mu gitaramo Selemani yaririmbyemo cya Bracket

Mu kiganiro na Selemani Uwihanganye umusore w’umunyarwanda wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Kiberinka’, yadutangarije ko yishimiye kuba yongeye gutumirwa n’abanya-Nigeria, avuga ko ari ishema kuri we n’umuziki nyarwanda muri rusange.

Selemani

Selemani na Bracket umwaka ushize ubwo bari baje mu Bubiligi

Selemani ati “ Kuri njye mbifata nk’ibintu byiza kuko n’abanyamahanga baragenda baha agaciro abahanzi nyarwanda n’umuziki nyarwanda muri rusange. Abatumiye Iyanya ni abantu baba Nigeria basanzwe batumira abahanzi baho, umwaka ushize nabwo bari batumiye Bracket icyo gihe nabwo nkaba naratumiwe ngo nifatanye nabo kandi byagenze neza cyane kuko abanyarwanda batuye hano baje kunshyigikira ari benshi.”

selamani

Iki gitaramo kirategerejwe cyane

Uretse Selemani kandi na Iyanya nk’abahanzi bazagaragara muri iki gitaramo batamira abafana babo, biteganyijwe ko muri iki gitaramo kizabera muri K-Nal Club hazaba hari aba Djs bavanga vanga imiziki bashimisha abantu, muri bo hakaba harimo Dj Princess Flor umunyarwandakazi nawe umaze kubaka izina muri uyu mwuga.

Dj

Umunyarwandakazi Dj Princess Flor umaze kubigira umwuga

selemani

Mu minsi mike ishize Selamni yakoranye indirimbo na Washington bise 'Kamwe'

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND