RFL
Kigali

Seleman DICOZ yashyize hanze indirimbo ikomoza ku rukundo rw’ubu

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:20/12/2016 21:09
0


Umuhanzi Seleman wanamaze kwiyongereraho izina rishya rya DICOZ, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Mukobwa million’. Ni indirimbo uyu muhanzi avuga ko ikubiyemo ubutumwa, inama n’impanuro kubashinga ingo muri iki gihe turimo cy’iterambere.



Nkuko yabinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Seleman DICOZ avuga ko yagerageje gusubiza amaso inyuma akareba uburyo ingo za kera zubakwaga zikaramba, maze abihuza nuko muri iki gihe cy’iterambere byifashe.

Mu butumwa bwe yagize ati “ Iyo uganiriye n’abakuru bakubwira ko ingo za kera zarambaga ndetse amakimbirane agenda agaragara mubashakanye yari make ugereranyije n’ibi bihe turimo. Mu muco nyarwanda gukundana n’umuntu mugafata igihe cyo kubanza kumenyana mbere yuko mubana byafashaga ingo nyinshi gukomera!! Ese muri bi bihe by’iterambere n’ikoranabuhanga rihambaye byifashe bite?!!! Iyindirimbo ikubiyemo uko bikorwa ubu. Dukomere kumuco wacu mwiza.”

Kanda hano wumve iyi ndirimbo 'Mukobwa million' unareba amagambo yayo(Lyrics) 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND