RFL
Kigali

Seburikoko yakoze mu nganzo anenga ibikorwa bigayitse bikorwa ku munsi w’abakundana ‘St Valentin’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/03/2017 12:01
1


Niyitegeka Gratien uzwi cyane nka Seburikoko aranenga bikomeye ibikorwa bigayitse bikunze gukorwa ku munsi w’abakundana ‘St Valentin’. Ubutumwa bunenga ibi bikorwa yabutambukije mu muvugo yashyize hanze yise ‘St Valentin’.



Amazina ye asanzwe ni Niyitegeka Gratien akaba ari umukinnyi wa filime zitandukanye zirimo Seburikoko,Inshuti-Friends,Zirara zishya n’izindi akaba n’umukinnyi w'ikinamico ica kuri Radio Rwanda ndetse akaba akina n'izisekeje (comedy) akora ku giti cye. Si ibyo gusa akubwo ni n’umuhanzi aho aririmba, agacuranga, agahimba ibyivugo n’imivugo n’ibindi.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Seburikoko yadutangarije ko uyu muvugo we ‘St Valentin ari kimwe mu bihangano bye yakoze mu rwego rw'umuvugo w'injyana ipimye ariko ugakinwa nka comedy. Yavuze ko yanditse uyu muvugo agamije kunenga ibikorwa bigayitse bikorwa kuri St Valentin. Bimwe mu byo anenga bikorwa kuri St Valentin harimo ubusambanyi, ubujura n'ibindi. Yagize ati:

(Iki gihangano) nagikoze ngendeye ku kwitegereza,kumva,kureba,ibikorwa bimwe bigayitse bikorwa kuri uwo munsi w'urukundo,hanyuma nkoresha nishyira mu mwanya w'umuntu wakatiwe (watewe indobo) n'uwo yibwiraga ko bakundana,akamuhemukira kuri uwo munsi,hanyuma akanywa agasinda agashinga urubanza ashaka gukebura abafata St Valentin nk'umunsi w'ibyaha bifitanye isano n'urukundo rufutamye.                   

Seburikoko yakomeje agira ati “Nayikinnye bwa mbere kuri TVR mu kiganiro barayikunda,ngeze i Huye mu gitaramo nyikoraho barayishimira,njya kuri radio nk'ebyiri barayishima,niko gufata umwanzuro wo kuyisohora ‘Audio’ nibinshobokera nzayikoraho na video, iri mu bihangano birebire mfite nyuma y'Imana mu rubanza ,ariko yo yaranyoroheye kuyikora."

Seburikoko

Seburikoko ni umusore ukunzwe cyane muri iyi minsi kubera urwenya rwe haba mu ndirimbo ze ndetse no muri Filime Seburikoko akinama

UMVA HANO 'ST VALENTIN' UMUVUGO MUSHYA WA SEBURIKOKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Talent7 years ago
    Ni talent ntagereranwa u Rwanda rufite! Imana imukomereze ubuhanga.





Inyarwanda BACKGROUND