RFL
Kigali

Sebukwe wa Zari nta kozwa iby’igurishwa ry’imwe mu mitungo ya nyakwigendera Ivan Ssemwanga biri gukorwa na Zari

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:27/07/2017 6:02
0


Sebukwe wa Zari,Herbert Luyinda ntavuga rumwe n’uwahoze ari umugore we w’umuhungu we,Zari watangiye kwigabiza imwe mu mitungo ya nyakwigendera Ivan Ssemwanga irimo imodoka zihenze ziri mu gihugu cya Afurika y’Epfo.



Ni nyuma yaho Luyinda yakiriye amakuru y’abantu baba muri Afurika y’Epfo bamuhamagaye bamubwira ko Zari aherekejwe n’umugabo we,Diamond yagurishije akayabo imodoka 3 zihenze zirimo iyo mu bwoko bwa Lamborghini,BMW X6  na Range Rover Sport.

Ibi ni byo byatumye uyu mugabo akoresha inama yihuse igizwe n’abantu bane irimo na,King Lawrence kugira ngo bige kuri iki kibazo gishobora gusiga imitungo y’abana ishize. Zari we ntabikozwa ahubwo avuga ko ibi babiterwa no kuba batamukunda,ati”Kuba batankunda ni yo mpamvu batangiye kundwanya,iyi ntambara batangiye ntibashobora kuyitsinda”.

zari and ivan

Herbert Luyinda arimo gusuhuza Zari Hassan.

Zari yakomeje avuga ko Ssemwanga nta muntu wo mu muryango we yigeze aha inshingano zo gcunga umutungo we akiriho ,ko imitungo yose ari iy’abana yasize bityo akaba asanga aba banyamuryango bashaka kumuvangira. Zari avuga ko imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini ari Ivan ubwe wayigurishirije naho Range Rover Sport yo ngo yari inguzanyo ya Banki, gusa yemera ko BMWX6 yo iri mu rugo Waterkloof nayo ngo ashaka kuyigurisha akayiguramo izindi ebyiri zoroheje zafasha ibikorwa by'ishuri.

zari and ivan

Imodoka zihenze zo mu bwoko bwa BMWX6(ifoto ibanza) na Range Rover Sport Zari ashinjwa kugurisha.

Src:Bukedde






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND